AmakuruImyidagaduro

Fireman yasabiwe gufungwa azira ibyaha yakoreye Iwawa

Umuhanzi Uwimana Francis wamamaye nka Fireman mu njyana ya Hip Hop yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo n’ubushinjacyaha bwa gisirikare aho akurikiranyweho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa ku buryo bubabaje ashinjwa kuba yarakoreye mu kigo ngororamuco cya Iwawa.

Tariki 31 Ukuboza 2019 nibwo Fireman yagejejwe ku rukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo. Yahageze ari mu modoka ya coaster yambaye impuzankano y’imfungwa za gisirikare.

Impamvu ariho aburanira ni uko icyaha akekwaho kugifatanya n’umisirikare witwa Cpl Murwanashyaka Modeste.

Ni ubwa kabiri yari agejejwe imbere y’urukiko kuko ubwa mbere yasabye ko ataburana kuko nta mwunganizi mu by’amategeko yari afite.

Fireman arareganwa hamwe na Cpl Murwanashyaka Modeste wari umwe mu barimu mu kigo ngororamuco cya Iwawa, bakaba bashinjwa ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa mu buryo bubabaje.

Umushinjacyaha yavuze ko mu 2018 Fireman na Cpl Murwanashyaka Modeste bari mu karere ka Rutsoro Umurenge wa Boneza, mu kigo cya Ngororamuco cya Iwawa.

Fireman yari umuyobozi ushinzwe umutekano [RP] naho Kaporali Murwanashyaka ari umwarimu. Barashinjwa ko ubwo bari ahitwa mu rya Karoli bakubise inkoni nyinshi uwitwa Gisubizo Fabien mu mbamvu banamuvuna igufa ry’ukuguru kw’iburyo rya ruseke.

Ku nshuro ya kabiri barongeye bakubita Gisubizo Fabien bamuziza ko agenda nabi ku murongo [single file]. Ngo byamuviriyemo kuvunika n’ubu aracyafite ububabare.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko ibi Fireman na Cpl Murwanashyaka Modeste ibi babikoze bashyigikiwe n’abayobozi b’iki kigo bavugaga ko ‘abakomereka bazabavura kandi ko nta rukiko ruba Iwawa’.

Fireman kandi arashinjwa kuba mu 2019 yarakubise uwitwa Nkurikiyumukiza Vedaste amuvuna ukuboko.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma aba bombi bakurikiranwaho ibyaha zirimo ko Gisubizo Fabien avuga ko yakubiswe, kuba hari abanyeshuri bagenzi be batanze ubuhamya bubyemeza n’impapuro za muganga zigaragaza ko afite ibimenyetso bya ‘Traumatisme Physique’.

Mu kwiregura Cpl  Murwanashyaka Modeste yavuze ko yageze Iwawa mu 2018 agasanga Fireman ari bwo akihagera ndetse nta nshingano n’imwe yari yagahabwa kuko yari akiri kuvurwa ibijyanye n’ibiyobyabwenge.

Yavuze ko yahamaze ukwezi kumwe n’igice agahita ahabwa izindi nshingano ku buryo nta hantu bigeze bahurira.

Yavuze ko kandi muri icyo gihe cyose yamaze Iwawa yari afite abasirikare bane ayobora ari nabo bigishaga ibijyanye no gukora akarasisi, we akaba yarabarebereraga ntaho yahuriraga nabo.

Ikindi nuko ngo iyo bajyaga gutanga aya amasomo umuyobozi wabo [OC] yarahageraga ndetse ngo niwe washyikirizwaga ibibazo byose.

Yahakanye ko atazi Gisubizo Fabien umushinja kumukubita kandi ko iyo biba byarabaye aba yaramureze dore ko mu kigo cya Iwawa gisurwa n’inzego zitandukanye zirimo n’ubugenzacyaha.

Uwunganira Cpl Murwanashyaka Modeste yavuze ko imiterere y’ikirego igaragaza ko umukiriya we akurikiranyweho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretse ariko hakaba hatagagara uwagikoze.

Yavuze ko akurikije imvugo y’ubushinjacyaha bigaragara ko ari Fireman waba warakubise noneho uyu musirikare akamufasha kandi bakaba batari baziranye, ibintu ashingiraho atesha agaciro ibyavuzwe n’ubushinjacyaha.

Fireman nawe yahawe umwanya ariregura maze atangira ahakana icyaha ashinjwa ko yakoze mu 2018, kuko yari akiri ‘umudaheranwa’ ku buryo nta nshingano n’imwe  yari afite mu kigo cya Iwawa.

Fireman wahawe inshingano zo gucunga umutekano [RP] mu 2019, yavuze ko iyo umwe muri bagenzi be yakoraga ikosa bamushyiraga ubuyobozi bukuru bukaba ari bwo bumwihanira bitewe n’uburemere bw’ikosa yakoze, bityo ko atari gukora ibitari mu nshingano ze.

Uyu Gisubizo Fabien umushinja kumukubita, Fireman yavuze atari anamuzi . ikindi ni ukunyuranya mu mvugo z’uvuga ko yahohotewe n’abatangabuhamya bo ku ruhande rwe.

We ngo yivugiye ko yakubiswe ku munsi wa mbere akigera iwawa, mu gihe abatangabuhamya bavuga ko yakubiswe bari ku myitozo y’akarasisi. Hari umutangabuhamya kandi uvuga ko uyu Gisubizo yakubiswe ku kibuno, Fireman akibaza uko yaba yaravunitse akaguru.

Ibi byose abishingira ho avuga ko ibivugwa n’abamushinja ari ibinyoma bidakwiye guhabwa agaciro.

Fireman kandi yavuze ko mu nyandiko z’abatangabuhamya bamushinja gukubita Nkurikiyumukiza Vedaste naho harimo ukwivuguruza.

Uwunganira Fireman mu mategeko yagarutse ku kuba ubushinjacya bwerekana abafatanyacyaha ariko ntiberekane uwagikoze. Yavuze ko kandi ibigize icyaha umukiriya we ashinjwa bidahagije.

Uwunganira Fireman yavuze ko Ikigo cya Iwawa ari icya leta ku buryo bitumvikana uburyo umukiriya we yakoze icyaha ntikimenyekane nyamara hari abayobozi bagishinzwe umunsi ku munsi, ibintu asanga byaba ari ukugaragaza ko batubahirije inshingano zabo.

Ku bijyanye n’impapuro zo kwa muganga, uwunganira Fireman yavuze ko ibyo Traumatsime Physique nabyo bidasobanutse.

Umushinjacyaha yongeye gufata ijambo avuga ko kuba abaregwa bavuga ko batazi ababashinja ko babakubise ari ibisanzwe kuko bigoye kumenya abantu bose baba Iwawa gusa ngo bo ntibakwibagirwa ababahemukiye.

Yavuze ko kandi hari abandi bagororewe Iwawa baburanishijwe mbere biyemereye ko bakubitaga bagenzi babo.

Yavuze ko hari abayobozi b’ikigo cya Iwawa bari gukurikiranwa mu nkiko za gisivile ariko uwunganira Fireman avuga ko ibyaha bashinjwa ntaho bihuriye n’ibyo umukiriya we ashinjwa.

Yongeyeho ko ubu abanyeshuri bakubiswe babuze uko bava Iwawa kuko bagifite imvune gusa Fireman yavuze ko atari ibyo kuko igihe cyabo kitaragera biteganyijwe ko bazataha muri Gashyantare 2020.

Mu kugaragaza ko ubuyobozi bw’Ikigo Ngororamuco cya Iwawa kitategekaga abanyeshuri gukubita bagenzi babo, Fireman yavuze ko hari uwitwa Ntawumenyumunsi Safari wigeze gukubita mugenzi agahita atabwa muri yombi agashyikirizwa RIB, bityo ko nawe aba yarahanwe iyo aba yarabikoze.

Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo bwitsa kuri Fireman ngo kuko ko atagira aho abarizwa ku buryo kumubona bigoranye.

Fireman na Cpl Modeste basabye ko barekurwa by’agateganyo bagakurikiranwa bari hanze kuko batasibanganya ibimenyetso ndetse badashobora gucika ubutabera kuko bajya gufatwa na mbere bijyanye.

Uwunganira Fireman yavuze umukiriya we ntaho ashobora kujya kandi ko aho atuye hazwi ndetse yemera gutanga icyemezo cy’amavuko. Yongeyeho ko umukiriya we yari akiri kwiyubaka kandi afite umugore n’abana babiri atunze akwiye gutaha akajya kubitaho.

Bemeye no gutanga ingwate, maze umuhanzi Jay C yemera gutanga icyangombwa cy’ubutaka bwe kugira ngo mugenzi we akurikiranwe ari hanze.

Imyanzuro y’uru rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’abagateganyo uzasoma tariki 06 Mutarama 2020.

Src: Inyarwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger