AmakuruImyidagaduro

Fireman yajyanywe kugororerwa Iwawa

Umwe mubaraperi bari bamaze kuba izina rikomeye kubaka izina mu muziki nyarwanda , Fireman yagiye kugororerwa mu kigo ngororamuco kizwi nka Iwawa, nyuma y’ukwezi ari mu kigo cya Gikondo mu Mujyi wa Kigali, ahazwi nko kwa Kabuga.

Ubuyobozi bw ’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, NRS, buvuga ko uyu musore agiye kugororerwa Iwawa kubera gukoresha ikiyobyabwenge kizwi nka Heroine cyangwa Mugo.

Uyu muraperi yari aherutse gutabwa muri yombi muri Kamena 2018,  gusa bidatinze icyo gihe  yahise arekurwa nyuma y’iminsi 20 yari amaze muri gereza yo kwa Kabuga. Fire Man icyo gihe akirekurwa yabwiye itangazamakuru ko impamvu bamurekuye ari uko basanze arengana kubyaha yashinjwaga byo gukoresha ibiyobyabwenge.

Umuyobozi Mukuru wa NRS, Bosenibamwe Aimé yabwiye Igihe ko basanze uyu muraperi  yarabaswe n’ibiyobyabwenge, ndetse ko yagiye mu biyobyabwenge kandi hari ikindi kigo ngororamuco cyitwa Icyizere yigeze kujyamo ariko birananirana, nta kundi byagenda ari kugororwa kugira ngo agarure ubumuntu.

Bosenibamwe Aime avuga yakomeje avuga ko nyuma yo kugeza Fireman Iwawa nyuma y’ukwezi kumwe hazarebwa niba yarahindutse ashobora kureka ibiyobya bwenge akaba yasezererwa.

Fireman
Twitter
WhatsApp
FbMessenger