AmakuruImyidagaduro

Fireman uri kugororerwa i Iwawa yasabye imbabazi umwana we n’umugore we

Umuraperi Fireman umaze  igihe kigera ku mezi atatu ari kugororerwa Iwawa kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Werurwe 2019, mu kiganiro yagiranye n’ibinyamakuru bitandukanye byamusuye yasabye imbabazi abo mu muryango we abona ko yatesheje agaciro akijandika mubiyobya bwenge.

Fireman yageze i Iwawa muri Nzeri 2018 biteganyijwe ko azahamara amezi 12 akagaruka mu buzima busanzwe, yinjiye mu cyiciro cy’Intore nyuma yo kugororwa. Fireman uri Iwawa yigayo ibintu bitandukanye birimo ubuhinzi no gukoresha mudasobwa.

Uyu muraperi wari ukunzwe nabatari bake mu muri muzika nyarwandwa  aganira na  Isimbi tv yavuze ko asaba imbabazi umugore we n’umwana we “ku bwo kubatesha agaciro no kugatesha umuryango nyarwanda,” aho kuwukorera ibibyara amafaranga akoresheje umuziki we akajya mu biyobyabwenge.

Yavuze ko yajyaga akoresha ibiyobyabwenge ubundi akabireka bugacya yabisubiyeho. Yakomeje avuga ko mu buzima busanzwe ngo akumbuye kubona umwana we kurusha ibindi bintu byose.

Uyu muraperi ukumbuwe  nabatari bake mubakunzi b’injyana ya HipHop mu Rwanda yashimangiye ko ibyo ari kwiga i Iwawa azavayo abishyira mu ngiro, yifuza gushora imbaraga mu myuga y’ubuhinzi.

Fireman (urihagati) amaze igihe agororerwa i Iwawa

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger