AmakuruAmakuru ashushye

Filime “The Mercy of the Jungle” y’umunyarwanda yahawe igihembo mu iserukiramuco rikomeye i Chicago

Filime yiswe ‘The Mercy of the Jungle’  y’Umunyarwanda Joël Karekezi igaragaramo umuhanzikazi Nirere Shanel yahawe igihembo mu  iserukiramuco rya sinema mpuzamahanga “Chicago International Film Festival” byatangiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Joël Karekezi nyiri iyi filime ‘The Mercy of the Jungle’  yahawe igihembo cyiswe Silver Hugo aho  yari mu cyiciro cya New Directors Competition muri iri serukiramuco ryitwa Chicago International  Film Festival ryatangiye kuya 10 Ukwakira 2018 risozwa kuya 21 Ukwakira 2018, iyi yari inshuro ya 54 ibi bihembobyari bitanzwe.

Iyi filime iba ivuga inkuru y’abasirikare babiri babanyarwanda batakara bagatandukana n’abagenzi babo muntangiro y’intambara ya kabiri ya Congo ,aba basirikare bisanga mu ishyamba ry’inzitane aho bahangana n’ubuzima butoroshye bwo muri iryo shyamba.

Joël Karekezi kuri ubu uri kubarizwa mu gihugu cya  Zanzibar yavuze ko yishimiye cyane kuba iyi filime yaregukanye iki gihembo  akavuga ko ari ibintu bimwongerera amahirwe  yo gutsinda no muyandi maserukiramuco arimo  ahaba ku mugabane wa Amerika ndetse no kumugabane w’Iburayi.

Iyi  filime imara iminota 91’ ikinwamo na  Marc Zinga ukina yitwa  Sergeant Xavier, Stéphane Bak ukina yitwa Private Faustin, Ibrahim Ahmed Pino , Nirere Shanel (Miss Shannel ), Abby Mukiibi Nkaaga ukina ari Major ,Kantarama Gahigiri, n’abandi.

Iyi filime yagizwemo uruhare rukomeye na Aurelien Bodinaux, Joël Karekezi na Casey Schroen, yasohotse ku wa 08 Nzeri 2018.

Joël Karekezi
Abasirikare baba batandukanye n’abagenzi babo bakisanga mu ishyamba ry’inzitane muri Congo mu buzima bugoye
Joël Karekezi ari kumwe n’abamufashije gutunganya iyi filime
Sergeant Xavier ndetse na Private Faustin mu ishyamba rya Congo
Miss Shanel na bamwe mu bakinnyi bakinnye muri iyi filime

Twitter
WhatsApp
FbMessenger