AmakuruImyidagaduro

Filime ‘The Mercy of The Jungle’ ya Joel Karekezi ikomeje kwegukana ibihembo bikomeye muri Cinema

‘The Mercy of The Jungle’ Iyi filime imara iminota 90 ikomeje kwegukana ibihembo bitandukanye muri Cinema bitangwa n’amaserukiramuco ya Cinema hirya no hino ku Isi.

Kuri ubu iyi filime yongeye kwegukana igihembo gikomeye muri Afurika. Ibihembo bibiri mu iserukiramuco ryitwa ‘Festival du cinema Africain de Khouribga ryabaga ku nshuro yaryo ya 21, aha iyi filime ikaba yegukanye ibihembo birimo; Best Screen Playndetse na Best Supporting actor (Stephane Bak).

‘Festival du cinema Africain de Khouribga n’iserukiramuco ryari rimaze igihe kingana n’icyumweru ribera muri Maroc rirarangira kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ukuboza 2018.

Mu minsi ishize nabwo yegukanye igihembo mu  iserukiramuco rya sinema mpuzamahanga “Chicago International Film Festival” aho Joël Karekezi nyiri iyi filime yahawe igihembo cyiswe Silver Hugo aho  yari mu cyiciro cya New Directors Competition

Iyi filime yanditswe na Casey Schroen, Joel Karekezi ndetse na Aurélien Bodinaux. Ifatwa ry’amashusho n’imirimo yo kuyitunganya ryayobowe na Joel Karekezi. ‘The Mercy of the Jungle’ irimo abakinnyi Marc Zinga, Stéphane Bak, Ibrahim Ahmed Pino , Nirere Shanel , Kantarama Gahigiri n’abandi batandukanye.

Iyi filime iba ivuga inkuru y’abasirikare babiri babanyarwanda batakara bagatandukana n’abagenzi babo muntangiro y’intambara ya kabiri ya Congo ,aba basirikare bisanga mu ishyamba ry’inzitane aho bahangana n’ubuzima butoroshye bwo muri iryo shyamba.

Abakinnyi babiri nyamukuru bakina iyi filime
Nirere Shanel nawe ari mubakinnye muri iyi filime

Nyuma yo kwegukana ibi bihembo Joel Karekezi  yahise agirana ikiganiro n’itangazamakuru

Twitter
WhatsApp
FbMessenger