AmakuruAmakuru ashushyeImikino

FIFA yatangaje 3 bagomba gutoranywamo uw’umwaka batarimo Messi na Griezman

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA, imaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 3 bagomba gutoranywamo uwahize abandi mu mwaka w’imikino ushize batarimo Lionel Messi wa FC Barcelona na Antoine Griezman wa Atletico Madrid.

Abakinnyi 3 bagomba gutoranywamo uwahize abandi ku isi, ni na bo bahataniraga igihembo cy’umukinnyi wahize abandi i Burayi mu cyumweru gishize.

Muri aba harimo Luka Modric wa Real Madrid uheruka kwegukana igihembo cya UEFA, Christiano Ronaldo wa Juventus cyo kimwe n’umunya Misiri Mohammed Salah ukinira ikipe ya Liverpool.

Uretse aba bakinnyi batatu bari guhatanira igihembo mu kiciro cy’abagabo, mu bagore na ho hagomba kubonekamo utwara igihembo cy’umwaka. Muri iki kiciro, igihembo kiri guhatanirwa na Ada Hegerberg  ukomoka muri Norvege cyo kimwe na Mugenzi we bakinana muri Olympique Lyonnais ari we Dzsenifer Marozsan ukomoka mu Budage.

Aba bakobwa bombi bafashije Lyon kwegukana UEFA Champions league, bakaba bahanganye na kabuhariwe Marta w’umunya Brazil-kazi.

Mu kiciro cy’Umutoza w’umwaka w’umugabo, iki gihembo kiri guhatanirwa na Zlatko Dalic wafashije Croatia kurangiza ku mwanya wa kabiri mu mikino y’igikombe cy’isi, Didier Deschamps wafashije Ubufaransa gutwara igikombe cy’isi na Zinedine Zidane watwaye UEFA Champions league ari kumwe na Real Madrid.

Umutoza w’umugore w’umwaka we agomba kuva hagati ya Reynald Pedros watwaranye Champions League na Lyon, Asako Takakura uheruka kwegukana igikombe cy’Isi ari kumwe n’Ubuyapani na Sarina Wiegman utoza ikipe y’igihugu y’Ubuholandi.

Umuzamu w’umwaka we agomba kuva hagati ya Thibaut Courtois wa Real Madrid, Hugo Lloris wa Tottenham n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa na Kasper Schmeichel ufatira Leicester City ndetse n’ikipe y’igihugu ya Denmark.

Igitego cy’umwaka cyo kigomba gutoranywa mu bitego byinshi; harimo icyo Gareth Bale yatsinze Liverpool ku mukino wa nyuma wa Champions league, icyo Denis Cheryshev  yatsinze Uburusiya bukina na Croatia, icyo Lazaros Christodoulopoulos yatsinze AEK ikina na Olympiacos, icyo Giorgian De Arrascaeta yatsinze Cruzeiro ikina na  America MG, icyo Riley McGree yatsinze Newcastle Jets iri gukina na Melbourne City, Icyo Messi yatsinze Argentina ikina na Nigeria, Icyo Benjamin Pavard yatsinze Abafaransa bakina na Argentina, Icyo Ricardo Quaresma yatsinze Iran, Icyo Christiano Ronaldo yatsinze Juventus ndetse n’icyo Mo Salah yatsinze Liverpool ikina na Everton.

Hagomba nanone guhembwa umufana w’umwaka ugomba kuva hagati ya Sebastian Carrera wa Deportes Puerto Montt yo muri Chile ndetse n’abafana b’ikipe y’igihugu y’Ubuyapani n’iya Senegal bakuburaga Stade mu gikombe cy’isi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger