AmakuruImikino

FIFA yasohoye urutonde rw’abakinnyi 10 bagomba kuvamo uw’umwaka batarimo Neymar

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, ryamaze gushyira ahagaragara amazina y’abakinnyi 10 bagomba gutoranywamo uwahize abandi, gusa ntibarimo Neymar Jr wa Paris Saint Germain ndetse n’ikipe y’igihugu ya Brazil.

Uru rutonde rwiganjemo abakinnyi bakina muri shampiyona ya Espagne ndetse n’iy’Abongereza dore ko izi shampiyona zombi zifite abakinnyi 5 kuri buri imwe, mu gihe Shampiyona y’Abafaransa ihagarariwe na Kylian Mbappe wa PSG.

Amazina ari kuri uru rutonde n’amazina asanzwe amenyerewe cyane, harimo nka Lionel Messi, Christiano Ronaldo, Eden Hazard n’abandi.

Gusa icyatunguye abantu ni ukubona kuri uru rutonde Raphael Varane wa Real Madrid rukaburaho Neymar wa PSG usanzwe ufatwa nk’umukinnyi mwiza wa gatatu isi ifite, inyuma ya Lionel Messi na Christiano Ronaldo.

Abakinnyi 10 bagomba gutoranywamo uw’umwaka.

Cristiano Ronaldo (Portugal/Real Madrid CF/Juventus FC)

Kevin De Bruyne (Belgium,/Manchester City FC)

Antoine Griezmann (France/Atlético Madrid)

Eden Hazard (Belgium/Chelsea FC)

Harry Kane (England/Tottenham Hotspur FC)

Kylian Mbappe (France/Paris Saint-Germain FC)

Lionel Messi (Argentina/FC Barcelona)

Luka Modric (Croatia/Real Madrid CF)

Mohamed Salah (Egypt/Liverpool FC)

Raphael Varane (France/Real Madrid CF)

Kuba Messi na Christiano Ronaldo bari kuri runo rutonde nta gitangaza kirimo dore ko bose bafashije amakipe yabo.
Nyuma yo kwitwara neza muri shampiyona ndetse no mu gikombe cy’isi, ntawushidikanya ko Hazard na De Bruyne bakwiye kuba kuri uru rutonde.
Harry Kane na we ari kuri uru rutonde.
N’ubwo Neymar yatsindiye PSG ibitego 28, byarangiye Kylian Mbappe ari we ugiye kurutonde we arasigara.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger