AmakuruImikino

FIFA Rankings: Amavubi yazamutseho umwanya umwe, Abarundi bazamukaho imyanya 3

Urutonde ngarukakwezi rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi rwasize Amavubi y’u Rwanda ahagaze ku mwanya wa 137, akaba yazamutseho umwanya umwe ugereranyije n’uko yari ahagaze ku rutonde rw’ukwezi gushize.

Amavubi y’u Rwanda aheruka gukina umukino umwe yahuriyemo na Repubulika ya Centre Afrique ari na wo wahesheje u Rwanda kuzamukaho umwanya umwe.

Uretse Amavubi y’u Rwanda asa n’aho yitwaye neza, andi makipe yo mu gace u Rwanda ruherereyemo na yo yagiye yitwara neza.

Uganda Cranes iheruka gukatisha itike y’igikombe cya Afurika ni yo iyoboye CECAFA aho ihagaze ku mwanya wa 75 ku isi, mu gihe mu kwezi gushize iyi kipe yari iya 79.

Harambe Stars ya Kenya nay o imaze igihe yitwara neza ntiyitwaye nabi, kuko yagumye ku mwanya wa 105 yariho mu kwezi gushize.

Ikipe yo muri CECAFA yasubiye inyuma ni Tanzania yavuye ku mwanya wa 136 yariho ubushize ikajya ku wa 138, mu gihe Intamba mu rugamba z’u Burundi zavuye ku mwanya wa 142 zariho ubushize zigafata uwa 139.

Muri Afurika, Senegal ni yo iza ku mwabya wa mbere ndetse n’uwa 25 ku isi, mu gihe Tunisia yari imaze igihe iyoboye uru rutonde yafashe umwanya wa kabiri. Igihugu cya Maroc ni cyo cya gatatu muri Afurika, Nigeria ni iya kane mu gihe Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ari iya gatanu.

Ku ruhando rw’isi, Ububiligi ni bwo bwa mbere, Ubufaransa ni ubwa kabiri, Brazil ni iya gatatu, Croatia ni iya kane, mu gihe Intare eshatu z’Abongereza zafashe umwanya wa gatanu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger