AmakuruImikino

FIFA igiye kugoboka Amashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri ibi bihe bya covid-19

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryatangaje ko rigiye gutanga inkunga ku mashyirahamwe y’umupira w’amaguru y’ibihugu ari mu bibazo kubera icyorezo cya corona virus.

Buri shyirahamwe rigiye guhabwa amadorari y’Amerika 500,000 yifashishwe mu bikorwa bitandukanye muri iyi minsi icyorezo cya corona virus cyahagaritse ibikorwa hafi ya byose by’umupira w’amaguru.

Ubundi ayo mafaranga yahabwaga amashyirahamwe mugihe hari ibisabwa yabanje kubahiriza no kuzuza, ariko kuri ubu ntakizagenderwaho kugirango ayo mafranga atangwe.

FIFA ikaba igiye gusaranganya miliyoni 150 mu mashyirahamwe y’ibihugu 211 y’umupira w’amaguru hirya no ku isi.

Ni mu rwego rwo gufasha ayo mashyirahamwe guhangana n’ibibazo by’amikoro make byatewe nuko ibikorwa byinshi by’umukino w’umupira w’amaguru byahagaze.

Gianni Infantino,akPerezida wa FIFA, yavuze ko iyo ari intambwe ya mbere bateye mu kugeregeza gutera inkunga urwego rw’umukino w’umupira w’amaguru ku isi.

Ati “Ni inshingano zacu gufasha abakeneye ubufasha muri ibi bihe isi itorohewe.”

Infantino akaba yijeje amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu 211 ko iyo nkunga iratangira kubageraho mu gihe gito.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger