Amakuru ashushyeImikino

FERWAFA yongereye ibindi bihano bikomeye ku byo Police FC yari yarafatiye Mphande uyitoza

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA, ryamaze guhagarika Umunya-Zambia Joel Albert Mphande utoza Police FC kumara amezi ane adatoza, kubera imvururu yashatse guteza ku mukino wa shampiyona Police FC yatsinzwemo n’Amagaju.

Nk’uko itangazamakuru ryakunze kubigarukaho, ku wa 07 z’uku kwezi ubwo Police FC yari yakiriye Amagaju mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona warangiye Amagaju atsinze ibitego 2-1, umutoza Albert Mphande utarishimiye imisifurire icyo gihe yashatse gusagararira (gukubita) umusifuzi wo ku ruhande biba ngombwa ko Polisi y’igihugu itabara.

Muri uyu mukino wari wabereye kuri Stade ya Kigali, Albert Mphande yagaragaye ashaka gukubita umusifuzi witwa Faraji Muhire.

Ubuyobozi bwa Police FC bwahise bufata iya mbere buhagarika uyu munya-Zambia kumara imikino ine adatoza, gusa FERWAFA yasanze ibi bihano bidahagije ihitamo kumuhagarika kumara amezi ane adatoza.

FERWAFA ivuga ko yahannye uyu mutoza igendeye ku ngingo ya 23 igenga umupira w’amaguru hano mu Rwanda. Uretse kuba yahagaritswe amezi ane adatoza, Albert Mphande yanahagaritswe kutagira igikorwa cyerekeye umupira w’amaguru agaragaramo muri iki gihe cy’ibihano bye. Yanaciwe amande angana na 50,000rwf. FERWAFA yategetse ko ibi bihano bitangira gushyirwa mu bikorwa uyu munsi.

Ibihano Mphande yafatiwe bisobanura ko agomba kugaruka mu kazi byibura ku wa 15 Nyakanga 2019 mu gihe Police FC yaba ikimufitiye icyizere. Bisobanuye ko uyu mwaka w’imikino wa 2018/2019 uzarangira nta wongeye kumubona ku kibuga.

Joel Albert Mphande, umutoza mukuru wa Police FC.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger