AmakuruImikino

Ferwafa yateye utwatsi icyifuzo cya Mukura VS ku mukino wayo na Rayon Sports .

Mukura Victory Sports yasabye ko umukino wayo na Rayon Sports, umukino w’umunsi wa 17 wa Shampiyona wimurwa ariko Ferwafa yateye utwatsi iki cyifuzo.

Mukura VS yandikiye Ferwafa isaba ko umukino izakiramo Rayon Sports wakwimurwa ukavanwa kuwa Gatanu tariki 22 ugashyirwa kuwa Gatandatu tariki 23 Gashyantare 2019.

Mukura yanditse itanga impamvu zuko gushyira umukino mu mpera z’icyumweru byakongera umubare w’abafana bazajya kuri Stade Huye.

Ferwafa yasubije ko bidashoboka kuko uwo mukino uzerekanwa n’umuterankunga wa shampiyona y’u Rwanda, ‘Azam TV Rwanda’ bityo ko uramutse wimuwe byahungabanya gahunda z’iyi televiziyo, bityo umukino wagumye ku wa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2019

Umukino ubanza wahuje Rayon Sports na Mukura VS wabereye kuri Stade ya Kigali warangiye Mukura VS itsinze 2-1.

Mukura VS iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 37 naho Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 34, zikurikiye APR FC iyoboye urutonde n’amanota 38.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger