AmakuruImikino

FERWAFA yatangaje igihe izafatira icyemezo cyo gusubika cyangwa gukomeza Shampiyona

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda by’umwihariko abafana b’amakipe atandukanye, bakomeje kwibaza uko umwaka w’imikino wa Shampiyona y’uyu mwaka wa 2020, uzarangira nyuma yo gusubikwa bitewe n’icyorezo cya coronavirus.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryasubije impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa (CAF) ko nta mwanzuro urafatwa ku gusubika cyangwa gukomeza Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

FERWAFA yakomeje ivuga ko iki cyemezo kizafatwa , tariki ya 30 Gicurasi 2020.

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri biheruka gufatwa ku wa kane w’icyumweru gishize, bigatangira kubahirizwa ku wa mbere tariki 4 Gicurasi, byoroheje ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus zari zimaze iminsi 40, imirimo imwe n’imwe n’imyitozo ngororamubiri ku muntu ku giti ke byongeye kwemererwa gukorwa ariko Siporo ya bose n’inzu z’imyidagaduro bikomeza gufungirwa.

Umunyabanga w’Ishyirahanwe ry’Umupira w’Amagaru mu Rwanda, Uwayezu Regis yavuze ko bamaze kumenyesha CAF mu ibaruwa ko nta mwanzuro wa nyuma urafatwa.

Ati: “Imyanzuro ni itatu, uwa mbere ni uko twabwiye CAF ko tuzategereza ibyumweru bibiri ngo tumenye uko ibintu bizaba bihagaze.

Uwa kabiri ni uko twababwiye ko dufite gahunda yo kuvugana n’abanyamuryango ngo tube twafatira hamwe ikemezo.
Uwa gatatu ni uko tuzafata umwanzuro wa nyuma tariki ya 30 Gicurasi 2020.”

Nyuma y’uko imikino ihagaze mu Rwanda na Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, ari na ryo rushanwa rikomeye rihari mu gihugu, abakunzi b’umupira bakomeje kwibaza niba APR FC iyoboye urutonde by’agateganyo yazahabwa igikombe igihe Shampiyona byakwanzurwa ko ihagaze.

Mu gihugu cy’Ubufaransa ho Paris Saint-Germain yari imbere ni yo yahise ihabwa igikombe.

Mu Rwanda izi mpaka zirakomeye, kubera ko hari abasanga uko urutonde rume na Rayon Sports yari igifite amahirwe yo kuba yatwara igikombe cyangwa Police FC ikayihigika igafata umwanya wa Kabiri.

FERWAFA ivuga ko umwanzuro izafata uzagendera ku kemezo Inama y’Abaminisitiri izaba yafashe ku kuba yakwemera ko n’imikino ihuza abantu benshi isubukurwa.
https://teradignews.rw/table/urutonde-rwa-shampiyona-yicyiciro-cya-mbere-2019-2020/

Twitter
WhatsApp
FbMessenger