AmakuruImikino

FERWAFA yasobanuye impamvu Rafael York yasize Amavubi muri Kenya akerekeza muri Suède

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru hano mu Rwanda, ryatangaje ko Rafael York yasize ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ muri Kenya akerekeza muri Suède ku bwo kubura inshuti ye ya hafi.

Ni nyuma y’amakuru yavugaga ko uyu musore ukina hagati mu kibuga yaba yaravuye mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi kubera gushwana na bagenzi be, ibyo FERWAFA yamaganiye kure.

Iri shyirahamwe kuri Twitter ryagize riti: “FERWAFA iramenyesha abanyarwanda bose ko umukinnyi mpuzamahanga RAFAEL York yavuye mu mwiherero w’Amavubi agasubira muri Sweden kubera ibyago byo kubura inshuti ye ya hafi cyane.”

“FERWAFA iboneyeho umwanya wo kunyomoza ibyavuzwe mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse n’imbuga nkoranyambaga kuko nta kibazo na kimwe uyu mukinnyi afitanye na bagenzi be, abatoza ndetse n’ubuyobozi bwa FERWAFA.”

Rafael York yagaragaye mu mukino ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yatsinzwemo na Mali ibitego 3-0 ku wa Kane w’iki cyumweru.

Uyu musore kandi yari yajyanye na bagenzi be i Nairobi aho Amavubi agomba guhurira na Kenya kuri iki Cyumweru, mu mukino w’ijonjora ry’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar wa nyuma wo mu tsinda E, gusa mu gitondo cy’ejo ku wa Gatandatu ni bwo yavuye i Nairobi yerekeza muri Suède.

Uyu mukinnyi usanzwe akinira AFC Eskilstuna yo muri Suède na we yemeje ko yavuye muri Kenya ku bwo kubura umuvandimwe we wa hafi.

Yavuze ko akunda ikipe y’igihugu ndetse akaba anatewe ishema ryo kuyikinira, ariko nanone umuryango ukaba ukwiye gushyirwa imbere ya byose.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger