AmakuruImikino

FERWAFA yahawe igihe ntarengwa cyo kuba yamaze kwishyura umwenda ibereyemo Jonathan McKinstry

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA yahaye igihe ntarengwa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA cyo kuba ryamaze kwishyura asaga miliyoni 190 z’Amanyarwanda ribereyemo Umunya-Ireland Jonathan Mckinstry wahoze atoza ikipe y’igihugu Amavubi.

Ni mu ibaruwa FERWAFA yashyikirijwe ku wa 26 z’ukwezi gushize.

Muri iyi baruwa, FERWAFA yahawe igihe cy’ukwezi kumwe, ni ukuvuga kugeza ku itariki ya 25 Mata 2019 ngo ibe yamaze kwishyura ririya deni, ibitari ibyo hakaba hafatwa indi myanzuro ikomeye ishobora kugira ingaruka mbi ku mupira w’amaguru w’u Rwanda.

Jonathan McKinstry uyu ukomeje kubera umuzigo FEWAFA na Minisiteri y’umuco na Siporo, yatoje Amavubi hagati ya 2015 na 2016 gusa aza kwirukanwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda kubera umusaruro mubi w’ikipe y’igihugu Amavubi. Magingo aya ni umutoza mukuru wa Saif Sporting Club yo muri Bangladesh ikinamo Umunyarwanda Emery Bayisenge.

Nyuma yaje kurega FERWAFA muri FIFA ayishinja kumwirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko, biba ngombwa ko FIFA Itegeka FERWAFA kumwishyura $215,000 nk’indishyi y’akababaro.

Uwayezu Francois Regis usanzwe ari umuvugizi wa FERWAFA yemereye Radio Rwanda ko bakiriye iriya baruwa ya FIFA, magingo aya FERWAFA na Minispoc bakaba bakomeje kuganira ngo harebwe buryo ki ririya deni ryishyurwa.

Jonathan McKinstry arishyuza FERWAFA 215,000$.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger