AmakuruImikino

FERWAFA yahagaritse aba komiseri babiri

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryahagaritse Innocent Nshimiyimana na Faradji Niyitegeka nyuma yo kutubahiriza amabwiriza agenga imisifurire.

Nk’uko byasabwe na Komisiyo y’abasifuzi, FERWAFA yahagaritse Innocent Nshimiyimana mu gihe kingana n’amezi atandatu, mu gihe Faradji Niyitegeka usanzwe ari n’umunyamakuru wa RBA yahagaritswe ukwezi kumwe.

Nshimiyimana yakoze amakosa ubwo yangaga guha agaciro umukino wa shampiyona y’abagore wahuje Bugesera na Scandinavia wabereye I Kamabuye ku wa 2 Gashyantare 2018, umukino yari yagizwemo komiseri.

Ntiyigeze asobanurira abasifuzi bari gusifura uyu mukino impamvu y’ibura rye kugira ngo hashakwe umusimbura, ibi FERWAFA ikaba ibifata nk’agasuzuguro gakomeye.

Icyiyongera kuri ibi kandi ni ukuntu Komisiyo yamuhamagaye incuro nyinshi kugira ngo atange ubusobanuro bikarangira atitabye iyi komisiyo, akaba ari ikosa ryiyongera ku yandi.

Ku rundi ruhande, Faradji Niyitegaka we yazize kutagera ahabereye umukino wagombaga guhuza UR na Hope FC I Rutsiro, kandi yari yagizwe komiseri muri uyu mukino, umukio warangiye Hope yegukanye amanota nyuma y’uko UR itagaragaye muri uwo mukino.

Nyuma yo gutanga ibisobanuro bitanyuze komisiyo y’abasifuzi muri FERWAFA, iyi komisiyo yasanze Faradji Niyitegeka yarakoze amakosa bityo imuhagarika ukwezi kumwe.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger