AmakuruImikino

FERWAFA na MINISPOC bemeye amakosa mu masezerano y’uwahoze atoza amavubi Jonathan McKinstry, ngo barajuriye muri FIFA

MINISPOC na FERWAFA bemeye ko habayeho amakosa mu kugirana amasezerano na Jonathan McKinstry wahoze atoza ikipe y’igihugu Amavubi bikanatuma ajya kubarega muri FIFA ubwo yirukanwaga abashinja kutubahiriza amasezerano bagiranye, gusa baratangaza ko batanze ubujurire muri FIFA.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa kane tariki ya 22 Kamena 2018 ubwo izi nzego zombi zagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru baganira ku iterambere rya Siporo n’umuco, ni inama yabereye mu cyumba cy’inama cya MINISPOC.

Muri iki kiganiro cyari kiyobowe na Minisitiri Uwacu Julienne, Rtd.Brig.Gen. Sekamana Jean Damascene uyobora iri shyirahamwe yemeje ko Jonathan McKinstry wigeze gutoza Amavubi yabareze muri FIFA akabatsinda.

Ibi yabivuze ubwo yari abajijwe ku bibazo bitandukanye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rikunda guhura nabyo, yagize ati” Ibibazo biba ari byinshi. Nk’ubu uwitwa McKinstry watoje Amavubi yareze ko yirukanywe ku mirimo bitanyuze mu mategeko, ubu FIFA irasaba ibihumbi 150 by’amadolari ibintu nk’ibyo. Azava he?. Ni gutyo bimeze ubwo tuzajurira ubwo nidutsindwa azatangwa”.

Brig. Gen. Sekamana yavuze ko ikibazo cya Ferwafa na McKinstry gikwiye kureberwa ku kuba amasezerano yari ariho mu gihe cye yari ateguranywe ibibazo kandi akozwe mu buryo burimo “ingingo ziteza urujijo”.

Yagize ati “Yarareze, byitwa ko yatsinze, amasezerano uko yari asinywe, yari asinywe n’inzego zigera kuri eshatu ari zo Minisiteri, Ferwafa na we. Muri ayo masezerano uko byari biteganyijwe niyo makosa yagiye abaho, banashyiramo ko igihe batazumvikana bizakemurwa n’inzego za FIFA na CAF.”

Yongeyeho ati “Inzego za FIFA zategetse ko twatsinzwe ariko harimo uburyo bwo kujurira. Ubu turi kujurira, abanyamategeko bacu bafatanyije na Minisiteri bari muri ubwo buryo bwo kujurira.”

“Uriya ni umukozi wa Minisiteri, uhembwa na Minisiteri, iyo ari amafaranga ya Leta biba bikwiye kwandikwa ko ari inkiko zindi zigomba kubikora.”

McKinstry wari umaze umwaka n’igice atoza Amavubi yirukanywe mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 18 Kanama 2016 mu gihe yari yazindukiye mu kazi ndetse amaze gutanga urutonde rw’abakinnyi yifuzaga kuzakoresha ku mukino Amavubi yari afitanye na Ghana mu guhatanira itike y’Igikombe cya Afurika cya 2017.

Babitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru
Twitter
WhatsApp
FbMessenger