AmakuruAmakuru ashushye

FDU-Inkingi yasimbuje Victoire Ingabire ishyiraho umuyobozi w’inzibacyuho

Ishyaka FDU-Inkingi  rivuga ko ryamenye ibyo kurivamo kwa Victoire Ingabire wari umuyobozi mukuru waryo washinze irindi shyaka.

Ku munsi w’ejo ku wa gatandatu, kuwa 09 Ugushyingo Madamu Ingabire yabwiye abanyamakuru ko yavuye muri FDU-Inkingi.

Madamu Ingabire yavuze ko yatangije irindi shyaka avuga ko rigamije iterambere n’ubwisanzure kuri bose ryitwa C-UMURINZI.

Madamu Ingabire yavuze ko yafashe icyemezo cyo gusezera mu ishyaka FDU-Inkingi kuko atari agishoboye kwihanganira kuriyobora kandi bamwe mu bayobozi bafatanyaga batari imbere mu gihugu.

Iri shyaka FDU-Inkingi rivuga ko rizatumiza “inama idasanzwe” mu gihe giteganywa n’amategeko arigenga ngo rifate ingamba zikwiye zo guziba icyuho asize mu ishyaka.

Itangazo rya FDU-Inkingi rishimira Madamu Ingabire n’umuryango we “ku kwigomwa bagize mu rwego rwo gushinga ishyaka mu gihugu, rikamwifuriza ishya n’ihirwe mu ishyaka rye rishya”.

Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Justin Bahunga usanzwe ari visi perezida wa kabiri w’iri shyaka, rivuga ko uyu ari we wabaye agenwe n’inama nyobozi yaryo nk’umuyobozi w’inzibacyuho.

Akaba yungirijwe na Placide Kayumba, usanzwe ari visi perezida wa gatatu, nkuko iryo tangazo rigenewe abanyamakuru ribivuga.

Justin Bahunga aba mu Bwongereza, naho Placide Kayumba akaba yibera mu gihugymu cy ‘u Bubiligi.

Justin Bahunga, Umuyobozi mukuru w’inzibacyuho w’ishyaka FDU-Inkingi

 

Src : bbc

Twitter
WhatsApp
FbMessenger