AmakuruImikino

FC Sevilla yasesekaye muri Tanzania yakirwa mu buryo budasanzwe (Amafoto)

Ikipe ya FC Sevilla yo mu gihugu cya Espagne, yaraye isesekaye i Dar Es Salaam mu gihugu cya Tanzania aho yaje gukina umukino wa gicuti na Simba Sports Club yo muri iki gihugu.

Mu ma saa saba z’ijoro ni bwo iyi kipe yageze ku kibuga cy’indege kitiriwe Mwarimu Kambarage Julius Nyerere, yakirwa n’Abanya-Tanzania bayibyiniraga mu buryo budasanzwe.

Iyi kipe izakina na Simba SC ku munsi w’ejo ku wa kane, mu mukino wa gicuti wateguwe na Company ya SportPesa ikora ibijyanye no gukina imikino y’amahirwe. Ni umukino uzabera kuri Stade yitiriwe Benjamin Mukapa(Uwanja wa Taifa) iherereye i Dar Es Salaam.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger