AmakuruAmakuru ashushyeImikino

FC Barcelona yongeye gusuzugurira Real Madrid imbere y’abafana bayo (Amafoto)

Ikipe ya FC Barcelona yongeye gutsindira Real Madrid kuri Stade yayo ya Santiago Bernabeu, nyuma y’iminsi itatu ihayisindiye ibitego 3-0 ubwo bahuriraga mu mukino wa ½ cy’irangiza cy’igikombe cy’umwami.

Uyu munsi aya makipe yombi yakinaga umukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona ya Espagne warangiye FC Barcelona itsinze mukeba wayo igiego 1-0. Ni igitego cyatsinzwe na Ivan Raktic ku munota wa 26 w’umukino.

Muri rusange amakipe yombi yagiye abona uburyo bw’ibitego, gusa abataka bayo ntibabashe kububyaza umusaruro.

Nko ku ruhande rwa FC Barcelona, Ousmane Dembele, Luis Suarez na Lionel Messi bagiye bagerageza amashoti mu izamu rya Real Madrid, gusa bikarangira anyuze mu ntambwe nke cyane y’izamu rya Thibaut Courtois.

Real Madrid na yo yakinaga neza hagati mu kibuga, gusa kwinjira mu rubuga rw’amahina rwa FC Barcelona ngo ibe yatsinda igitego bikaba intambara ahanini bitewe n’urukuta rwa Clement Lenglet na Gerard Pique bitwaye neza muri uyu mukino.

Undi mukinnyi witwaye neza ku ruhande rwa Barcelona na Artulo Vidal winjiye mu kibuga asimbura Arthur Melo. Uyu munya-Chile yashoboye kugarura umutekano ku ruhande rw’ibumoso rwa Barcelona Real Madrid yogogeragaho ifashijwe na Vinicius Jr cyo kimwe naSergio Reguilón.

Amanota atatu FC Barcelona yakuye i Madrid yayifashije gukomeza kuyobora shampiyona ya Espagne n’amanota 60, amanota 10 imbere ya Atletico Madrid iri ku mwanya wa kabiri.

Gutsinda uyu mukino kandi byafashije iyi kipe y’i Catalunya kuba yamaze kujya imbere ya Real Madrid mu kugira insinzi nyinshi muri El Clasico. Muri rusange mu mikino 242 aya makipe amaze guhuriramo mu marushanwa atandukanye, FC Barcelona imaze kubonamo insinzi 96 kuri 95 za Real Madrid. Aya makipe yombi amaze kunganya imikino 51.

Uyu mukino kandi wabaye uwa kane FC Barcelona itsindiye ku kibuga cya Real Madrid yikurikiranya, ari na bwo bwa mbere mu mateka bibayeho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger