AmakuruAmakuru ashushyeImikino

FC Barcelona yirukanye uwari umutoza wayo

Ikipe ya FC Barcelona yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Espagne yafashe icyemezo cyo gusezerera uwari umutoza wayo mukuru, Ernesto Valverde wayihesheje ibikombe bibiri bya Shampiyona ndetse akaba ayisize ku mwanya wa mbere n’amanota 40 muri shampiyona.

Valverde yari yakoresheje imyitozo ya mu gitondo kuri uyu wa Mbere mu gihe inama yafatiwemo umwanzuro wo kumwirukana yabaye ku mugoroba.

Uyu mugabo yatangiye gutoza FC Barcelone muri Gicurasi 2017 ku masezerano y’imyaka ibiri mu gihe muri Gashyantare 2019 nabwo yasinye andi mezi 12. Kuva icyo gihe, yatwaye ibikombe bya Shampiyona ya Espagne (La Liga) mu mwaka w’imikino wa 2017/18 na 2018/19.

Kuba abatoza bamubanjirije barimo Pep Guardiola watwaye UEFA Champions League ebyiri, Frank Rijkaard wamubanjirije na Luis Enrique wamusimbuye barageze ku gasongero k’iri rushanwa rikomeye i Burayi, biri mu byashyize igitutu kuri Valverde kuko gutwara Shampiyona gusa bidahagije muri iyi kipe.

Gusezererwa na AS Roma mu buryo butumvikana mu 2018 ndetse na Liverpool ikamusubira mu mwaka ushize wa byongereye cyane igitutu kuri uyu mugabo ndetse birushaho ubwo yasezererwaga na Atlètico Madrid muri Super Coupe yabereye muri Arabia Saoudite mu cyumweru gishize.

Inama yahuje abayobozi ba FC Barcelone mu ijoro ryakeye yanzuye ko amasezerano y’uyu mutoza aseswa ndetse iyi kipe yasohoye itangazo saa saba mu ijoro ko yamaze gutandukana na Valverde ndetse imwifuriza amahirwe.

Uwigeze kuba umukinnyi w’iyi kipe, Xavi Hernandez yegerewe n’Ubuyobozi bumusaba kujya gutoza FC Barcelone ababwira ko bidashoboka nubwo bifuzaga kumuha imyaka ibiri n’igice y’amasezerano.

Itangazamakuru ryo muri Espagne rivuga ko kandi iyi kipe yegereye abarimo Mauricio Pochettino, Thierry Henry na Ronald Koeman kugira ngo baze kuyitoza ariko byarangiye Quique Setién w’imyaka 61 wigeze gutoza Real Betis ari we uhawe aka kazi.

Setién wanatoje Las Palmas yahawe amasezerano azarangira muri Kamena 2022. Kuri uyu wa Kabiri saa Cyenda (15:00) nibwo ashyira umukono ku masezerano, anakoreshe imyitozo ya mbere, aho umukino we wa mbere uzaba ku Cyumweru ubwo FC Barcelone izaba yakiriye Granada CF.

Valverde yabaye umutoza wa mbere wa FC Barcelone wirukanywe mu myaka 17 ishize, nyuma ya Louis Van Gaal waherukaga kwirukanwa mu 2003 mu gihe abandi bose bamukurikiye bavuye muri iyi kipe amasezerano yabo amaze kurangira.

Yasize FC Barcelone iri ku mwanya wa mbere muri Shampiyona, inganya amanota 40 na Real Madrid ya kabiri mu gihe muri UEFA Champions League, izahura na Napoli muri 1/8.

Ernesto Valverde yirukanwe na Barcelona
Quique Setién w’imyaka 61, ni we wagizwe umutoza mushya wa FC Barcelone
Twitter
WhatsApp
FbMessenger