AmakuruImikino

FC Barcelona na Real Madrid zatomboranye muri 1/2 cya Copa de Ley

Tombora igaragaza uko amakipe agomba guhura muri 1/2 cy’igikombe cy’umwami muri Espagne(Copa de Ley), yasize ikipe ya Real Madrid itomboye mukeba wayo w’ibihe byose ari we FC Barcelona.

Ni tombora y’abaye nyuma y’imikino ya 1/4 yasize FC Barcelona isezereye Seville ku bitego 6-3, mu gihe Real Madrid yo yasezereye Girona ku giteranyo cy’ibitego 7-3.

Aya makipe agomba gucakirana mu mikino ibiri harimo ubanza uzabera i Camp Nou ku kibuga cya FC Barcelona, ndetse n’umukino wo kwishyura uzabera i Santiago Bernabeu ku kibuga cya Real Madrid. Bizaba ari mbere gato y’uko aya makipe ahurira mu mukino wo kwishyura wa shampiyona ya Espagne. Uyu mukino uzabera i Santiago Beranabeu ku wa 2 z’ukwezi gutaha.

Tugarutse muri iyi mikino y’igikombe cy’umwami, umukino ubanza uzaba ku wa 06 z’uku kwezi kwa Gashyantare guhera saa tatu z’ijoro, uwo kwishyura ube ku wa 27 Gashyantare guhera 8:45Pm.

Ikipe izasezerera indi muri izi izacakirana ku mukino wa nyuma n’izaba yasezereye indi muri 1/2 cy’irangiza, hagati y’ikipe ya FC Valencia na Real Betis.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger