AmakuruImikino

Faustin Usengimana yabimburiye abandi mu gusohoka muri Rayon Sports

Myugariro Faustin Usengimana wari waranze kujyana na Rayon Sports muri Algeria kubera ikiswe impamvu ziheriye yamaze gusohoka muri iyi kipe, akaba yabimburiye abandi bakinnyi b’iyi kipe bivugwa ko bashobora kuyisohokamo.

Amakuru aravuga ko uyu musore w’i Gikondo yamaze kwerekeza mu kipe yo mu gihugu cya Qatar itaramenyekana kugeza magingo aya.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Igihe avuga ko uyu musore yerekeje muri iyi kipe abifashijwemo n’umu agent w’umunya Nigeria. Amakuru kandi avuga ko Faustin yanze kujyana na Rayon Sports muri Algeria aho yari ifite umukino wa CAF Confederations Cup wagombaga kuyiihuza na USM Alger ejo ku cyumweru, nyuma yo kugenda adasezeye ubuyobozi ndetse atanabubwiye gahunda agiyemo.

Uretse Faustin, abakinnyi barimo Kapiteni Kwizera Pierrot, Kevin Muhire, Djabel Manishimwe na Ange Mutsinzi na bo bashobora gusohoka muri iyi kipe vuba na bwangu.

Kwizera Pierrot wamaze kwemeza ko atazongera gukinira iyi kipe akomeje kwifuzwa na AS Kigali ndetse n’amakipe yo mu Barabu. Manishimwe Djabel na we akomeje kwifuzwa n’iyi kipe y’Umujyi wa Kigali, mu gihe Muhire Kevin ari gushakwa n’ikipe ya FK Shkupina yo muri Macedonia na ho Mutsinzi Ange Jimmy akaba agomba kujya gukina muri Malta.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger