AmakuruImikino

Faustin Usengimana ntazakina umukino wa Rayon Sports na Yanga Africans

Myugariro ngenderwaho wa Rayon Sports Faustin Usengimana, ntazakina umukino wa CAF Confederations Cup ikipe ye ifitanye na Yanga Africans, nyuma yo kuzuza amakarita abiri y’umuhondo agomba gutuma asiba umukino umwe.

Rayon Sports izasura Yanga Africans, mu mukino wa kabiri ubanza w’itsinda rya kane muri CAF Confederations Cup ugomba kubera i Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania.

Nk’uko impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yabimenyesheje Rayon Sports biciye mu ibaruwa yayandikiye, Faustin Usengimana ntabwo agomba gukina umukino wa Yanga, nyuma y’ikarita y’umuhondo yeretswe mu mukino iyi kipe iheruka guhuriramo na Gor Mahia i Kigali, yaje isanga iyo yari yaboneye mu mukino wa Costa do Sol.

Ibura rya Faustin ryumvikanisha ko Rayon Sports izaba ifite abakinnyi batatu bonyine basanzwe bakina umu mutima wa defence, aba akaba ari Manzi Thierry, Mugabo Gabriel na Mutsinzi Ange Jimmy.

Rwatubyaye Abdoul we ntiyemerewe gukina iyi mikino kubera ikibazo cy’ibyangombwa.

Ikipe ya Gor Mahia na yo ifite ikibazo kijya gusa n’icya Rayon Sports kuko rutahizamu wayo mpuzamahanga w’umunya Rwanda, Meddie Kagere atagomba gukina umukino ikipe ye izakiramo USM Alger.

Uyu na we yabonye ikarita y’umuhondo mu mukino ikipe ye yanganyijemo 1-1 na Rayon Sports, mu gihe no mu mukino basezerewemo na Esperance de Tunis muri Champions league yari yeretswe indi karita y’umuhondo.

Faustin Usengimana na Kagere Meddie bahanganye ntibazakina imikino ya kabiri y’itsinda.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger