AmakuruImyidagaduro

‘Fall’ indirimbo ya Davido yaciye agahigo ku mugabane wa Afurika

Umuhanzi Davido  ubusanzwe witwa David Adedeji Adeleke, wo muri Nigeria niwe muhanzi w’umunyafurika ufite indirimbo yarebwe cyane kurusha izindi ku mugabane wa Afurika.

Indirimbo Fall, yamaze guca agahigo ko kuba ari yo ndirimbo imaze kurebwa inshuro nyinshi kuri Youtube, aho imaze kurebwa izisaga miliyoni 99 kugeza ubu.

Iyi ndirimbo yagiye ahagaragara  tariki ya 2 Kamena mu 2017. Kuva icyo gihe kugeza ubu imaze kurebwa inshuro 99,181,942. Nta yindi ndirimbo yo muri Afurika irabasha kugeza aha kuri aba bantu bamaze kureba iyi ndirimbo.
Akenshi usanga umuhanzi aharanira ko indirimbo cyangwa igihano cye kirebwa cyane  n’abantu benshi mu rwego rwo kukigeza kure hirya no hino ku Isi. Usibye kuba ari ishema kuri we uburuga rwa Youtube rureberwaho amashusho atandukanye iyo ugize abantu benshi barebye amashusho yawe washyizeho hari amafaranga bakugenera bigendeye ku bantu bageze kuri aya mashusho.
Kurutonde rw’indirimbo zarebwe n’abantu benshi ku mugabane wa Afurika imyanya y’imbere yihariwe n’abahanzi bo muri Nigeria  dore ko ari nacyo gihugu kivamo indirimbo zikuzwe cyane hirya no hino muri Afurika muri iki gihe.
Indirmbo ya Yemi Alade  yise Johnny niyo  iza ku mwanya kabiri nyuma ya  ‘Fall’ dore ko imaze kurebwa inshuro 98,122,914.  Naho ku mwanya wa 3 ni iyitwa Personally ya P Square, imaze kurebwa inshuro 86,576,831. Ku mwanya wa4 haza Pana ya Tekno Miles imaze kurebwa inshuro 86,372,888. igakurikirwa n’ indirimbo Mad Over You ya Runtown yo imaze kurebwa inshuro 78,297,272.
Kugeza ubu izo  ndirimbo zavuzwe haruguru nizo ndirimbo 5 zarebwe (Views) kurusha izindi muri Afurika kugeza ubu , urutonde rushobora kuzahinduka uko iminsi izangenda iza n’izindi ndirimbo zisohoka.
Indirimbo ‘Fall’ ya Davido niyo ndirimbo imaze kurebwa cyane muri Afurika

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger