Amakuru ashushyeUmuziki

Exclusive : Ikiganiro cyihariye twagiranye na Cassanova ugiye gushyira hanze indirimbo nshya yise “911”

Daddy Cassanova ukoresha amazina ya Cassa manzi nk’umuhanzi  ni Umunyarwanda  usanzwe akorera umuziki we muri Leta zunze ubumwe z’Amerika , uyu muhanzi ugiye gushyira hanze indirimbo ye nshya ifite izina risa na nimero yo gutabaza ku bihugu byinshi, mu kiganiro yagiranye na Teradignews.rw ahamya ko iyi ari indirimbo izamufasha kwereka abakunzi be ko atagiye kure y’umuziki ahubwo agihari.

Aganira na Teradignews.rw Cassa yatangiye atubwira ko iyi ndirimbo yise “911” izasohoka ku italiki ya 23 Werurwe 2018 ikazasohoka mu majwi n’amashusho (Audio&Video). Yanakomeje avuga inkomoko y’iri zina maze avuga ko iyi nimero yitiriye iy’indirimbo ari nimero y’ubutabazi ku bihugu byinshi harimo na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Yagize ati” Iy’indirimbo yitwa “911” Ikaba ari nimero yo gutabaza y’ibihugu byinshi, cyane cyane muri Leta zunze ubumwe z’America. ”

Ku butumwa yaba yarashatse gutanga mur’iyi ndirimbo Cassa yakomeje agira ati ” Nsanzwe nzwiho ubutumwa bufite inyigisho , ariko hari igihe nkora n’indirimbo y’urukundo cyangwa yo kwishima mu birori…iyi rero ikaba izao mu birori.”

Muri iyi ndirimbo Cassanova Daddy azaba avuga akaga yahuye nako, yakurikiye umukobwa, ibintu bikaryoha nyuma akaza kumusaba ko bahuza urugwiro n’umukobwa nawe ntazuyaze akabyemera.

Cassa wakunzwe cyane mu ndirimbo ye yitwa “Ishiraniro” twamubajije niba atajya yifuza kugaruka mu Rwanda  ndetse niba yaba abiteganya maze avuga ko mu Rwanda ari mu rugo bityo rero ngo ntiyanagombera kubipanga ahubwo agize igitekerezo yahita yurira rutemikirere akaza.

Yagize ati: “Mu Rwanda ni murugo, ntabwo njya ngomba no kubitegura cyane. Hari igihe kigera nkaza…rero igihe n’igihe naza . ”

Cassa udakunze kugaragara cyane akora indirimbo nyinshi cyane dore ko hari n’igihe kigera agasa n’ubuzeho cyane abantu bakibaza aho yagiye ,Teradignews.rw twamubajije icyaba gitera uku kubura kwa hato na hato maze adusubiza agira ati: ” Usibye umuziki mu Rwanda, akaba ariho natangiriye nanafite abankurikira benshi, mfite n’undi muziki nkorera hano, ukaba ukurikirwa n’abantu batari bacye, ariko byanshimisha naha mpagize abafana bahagije [Muri Amerika] ku buryo byangeza ku yindi ntera. Rero ntabwo ar’ukubura mu muziki mba ndigukorera hano. Mba mfite inshingano nyinshi kandi ntamarushanwa mba ndimo ngo abe yantera gukora cyane”

Dusoza Cassa yatubwiye ko ubusanzwe afite akazi ko kwita ku basaza bageze muzabukuru ikindi n’uko nta rushanwa yifuza kujyamo ngo indirimbo akora azikorera abakunzi b’umuziki kandi abona babyakira neza.

Daddy Cassanova watangiye gukora umuziki hano mu Rwanda akaza kwerekeza hanze y’u Rwanda ni umuhanzi mwamenye mu ndirimbo yagiye akora cyangwa agasubiramo, aha twavuga nka Ndakwikundira , Karame Rwanda ndatuje,  Ishiraniro, Akanyoni, Mukobwajana n’izindi .

Aya ni amafoto y’ashusho azagaragara muri iyi ndirimbo “911”
Igikorwa cyo gutunganya amashusho kikaba gisa naho cyarangiye

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger