AmakuruImikino

Europa league: Arsenal na Chelsea mu makipe ane azakina ½ k’irangiza

Amakipe ya Arsenal na Chelsea yo mu Bwongereza yinjiye mu makipe ane agomba gukina imikino ya ½ k’irangizacya Europa league, nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya ¼ cy’irangiza yasojwe mu ijoro ryakeye.

Arsenal y’umutoza Unai Emery yari yerekeje i Naples mu majyepfo y’u Butariyani aho yari yagiye gukina na Napoli, mu mukino wo kwishyura wa Europa league. Ni nyuma y’umukino ubanza wari wabereye i Londres urangira Arsenal itsinze ibitego 2-0.

Aaron Ramsay na myugariro Kalidou Koulibary ni bo bari bafashije Arsenal kubona impamba y’ibitego bibiri.

Napoli y’umutoza Carlo Anchelotti yaraye ikoze ibishoboka byose ngo yishyure umwenda yari yatsindiwe mu Bwongereza, gusa nanone birangira itsinzwe igitego 1-0.

Igitego Umufaransa Alexandre Lacazette yatsinze kuri Coup-Franc ku munota wa 34 ni cyo cyatandukanyije aya makipe yombi, kinafasha Arsenal kugera muri ½ cy’irangiza ku giteranyo k’ibitego 3-0.

Abasore ba Napoli barimo Dries Mertens, Lorenzo Ensigne, Umunya-Pologne Milk n’abandi batatse Arsenal mu buryo bukomeye cyane mu gice cya kabiri, gusa birangira abasore ba Arsenal baryamye ku izamu ryabo.

Ku rundi ruhande, ikipe ya Chelsea yari yakiriye Slavia Prague yo muri Repubulika ya Czech. Ni umukino wabereye ku kibuga Stamform Bridge nyuma y’ubanza wabereye muri Czech ukarangira Chelsea itsinze igitego 1-0.

Umukino wo kwishyura waraye ukinwe mu ijoro ryakeye wari ukomeye cyane, dore ko wabonetsemo ibitego birindwi ku mpande zombi. Ni umukino warangiye ari ibitego 4 bya Chelsea kuri 3 bya Slavia Prague. Ibitego byose bya Chelsea byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino.

Icya mbere cyabonetse ku munota wa 5 gitsinzwe na Pedro Lodriguez wanatsinze icya kane ku munota wa 27.

Igitego cya kabiri cya Chelsea cyabonetse ku munota wa 11 gitsinzwe na myugariro Deli, mbere y’uko Giroud atsinda icya gatatu ku munota wa 17.

Mu yindi mikino yabaye, Eintracht Frankfurt yatsinze Benfica inahita iyisezerera. Umukino ubanza Benfica yari yatsinze ibitego 4-2, gusa ntibyari bihagije ngo ikomeze muri ½ k’irangiza.

Valencia yo muri Espagne yo yatsinze Villarreal ibitego 2-0, iyisezerera ku giteranyo k’ibitego 5-1.

Chelsea igomba kwisobanura na Valencia muri ½ k’irangiza, Arsenal na yo igahura na Eintrancht Frankfurt.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger