Amakuru ashushyePolitiki

Eugene Gasana wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni ashobora gukatirwa imyaka 25

Urukiko rw’Ikirenga muri Leta ya New York, rwahamagaje Eugene-Richard Gasana wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, kugira ngo ajye kwisobanura ku kirego cy’umukobwa w’umunyarwandakazi umushinja kumufata ku ngufu.

Urwandiko ruhamagaza Gasana rwanditswe ku wa 14 Kamena 2019, gusa kuva ubwo ntiyigeze yitaba urukiko. Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ateganya ko mu gihe umuntu atitabye ubutabera, inyandiko imuhamagaza inyuzwa mu itangazamakuru ry’ahantu hose bikekwa ko uregwa ashobora kuyibona.

Iti “Usabwe kwitaba kugira ngo wisobanure ku byo uregwa ndetse unakore kopi y’ibisubizo byawe, cyangwa niba udashobora kwitaba ugaragaze impamvu zawe mu gihe kitarenze iminsi 20 nyuma y’uku guhamagazwa, (cyangwa bitarenze iminsi 30 niba uku guhamagazwa utagushyikirijwe muri Leta ya New York).”

Uwunganira urega, Steven Cash, yatangaje ko uregwa atigeze abonwa kuva yahamagarwa ndetse ko nta n’umuntu uzi aho aherereye. Ibi ni byo byatumye ahamagazwa hifashishijwe itangazamakuru ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Rwanda.

Gasana ashinjwa gufata ku ngufu umunyarwandakazi utaratangajwe amazina, wari ufite imyaka 21 ubwo ibyo byabaga. Uwo mukobwa yakoraga nk’uwimenyereza umwuga muri Loni ubwo Gasana yari ahagarariye u Rwanda ari na Perezida w’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano. Mu 2014 nibwo yamuhohoteye akamufata ku ngufu.

Bivugwa ko Gasana w’imyaka 57 y’amavuko yahohoteye uyu mukobwa inshuro ebyiri mu bihe bitandukanye hagati ya Kamena na Nyakanga mu 2014 nk’uko ikirego cye kibigaragaza.

Impapuro z’ikirego cy’uyu mukobwa, zivuga ko Gasana bwa mbere yamutumiye muri Millennium Hilton Hotel i New York no muri One UN Plaza kugira ngo basangire ndetse akaza kumusaba ko bazamukana mu cyumba cyasaga nk’igikorerwamo inama, gusa akaza gusanga kirimo igitanda.

Muri icyo cyumba, Gasana ngo yafashe ku ngufu uyu mukobwa w’ibilo 61. Gusa ngo ntiyigeze abimenyesha ubuyobozi kuko yari afite ubwoba bwinshi yumva ko Gasana ashobora kumugira nabi cyangwa agafata ibyemezo bibangamira umuryango we uri mu Rwanda.

Nyuma y’ibyumweru afashwe ku ngufu, ngo Gasana yarongeye, aho igikorwa cyo kumufata ku ngufu ku nshuro ya kabiri cyabaye tariki ya 11 Nyakanga.

Gasana yasimbujwe ku mwanya wa Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni muri Kanama 2016, ndetse umwaka ushize yemerewe gutura muri Amerika nk’umuturage.

Umwunganizi w’uyu mukobwa avuga ko ibyo Gasana yakoreye umukiliya we bihanwa n’amategeko yo muri Leta ya New York mu ngingo ya 130.35 ivuga ku gufata ku ngufu byo mu rwego rwa mbere.

Iyi ngingo ivuga ko umuntu aba akoze icyaha iyo akoresheje ku ngufu imibonano mpuzabitsina undi, iyo akoresheje imibonano mpuzabitsina ku ngufu umuntu ufite imbaraga nke ku buryo atamwiyaka, iyo ukoreshejwe imibonano mpuzabitsina ari munsi y’imyaka 11 cyangwa se ari munsi y’imyaka 13 hanyuma uyimukoresheje afite nibura 18.

Igihano kuri iki cyaha ni imyaka 25 y’igifungo nk’uko biteganywa n’ingingo ya 130.35 y’ibyaha n’ibihano i New York. Amategeko ateganya ko igihano kuri iki cyaha kidashobora kujya munsi y’imyaka itanu.

Imirimo nsimburangifungo ku wahamijwe iki cyaha ibarirwa mu myaka icumi ariko nabwo hari amategeko umuntu aba asabwa kubahiriza.

Amategeko ateganya kandi ko uwahamijwe iki cyaha yandikwa nk’umuntu wakoze ihohotera rishingiye ku gitsina, agakurikiza amategeko ashyirwaho n’Urwego rushinzwe kugorora rw’i New York, ashobora kumara imyaka 20 cyangwa ubuzima bwe bwose.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger