Imikino

EUFA Europa League: Arsenal yisanze kumwe na AC Milan, reba indi mikino hano

Tombola y’uko amakipe azacakirana muri ¼ cy’irangiza cya Europa League yamenyekanye, aho ikipe ya Arsenal yisanze kumwe na AC Milan yo mu gihugu cy’ubutariyani.

Ni tombola yaberaga I Nyon mu gihugu cy’Ubusuwisi igaragaza uko amakipe agomba gucakirana muri round ya 16, cyangwa kimwe cy’umunani mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya kabiri iwayo ku mugabane w’Uburayi.

Ni tombola yahuje amakipe amwe namwe akomeye, gusa umukino uhise utangira kuvugisha abantu amagambo ni ugomba guhuza Arsenal y’umutoza Arsene Charles Erneste Wenger na Ac Milan itozwa na Gennaro Gatuso wamamaye mu ikipe ya AC milan nk’umukinnyi.

Iyi Arsenal yageze muri iki kiciro nyuma yo guhigika Ostersunds yo muri Sweden ku bitego 4-2. Ni mu gihe AC Milan yo yari yasezereye ikipe ya Lodogoretz Razgrad yo muri Bulgaria ku giteranyo cy’ibitego 4-0.

N’ubwo AC Milan ari ikimbe y’igihangage cyane muri Champions League, nta mateka akomeye ifite muri iri rushanwa kuko itararitwaraho na rimwe, mu gihe Arsenal itari iriherutsemo kuko imyaka 4 ishize yaviragamo muri 1/8 cya Champions league bityo ntibone amahirwe yo kuryitabira.

Muri rusange rero dore uko amakipe azacakirana.

  • Lazio vs. Dynamo Kyiv
  • RB Leipzig vs. Zenit St. Petersburg
  • Atletico Madrid vs. Lokomotiv Moscow
  • CSKA Moscow vs. Lyon
  • Marseille vs. Athletic Bilbao
  • Sporting Lisbon vs. Viktoria Plzen
  • Borussia Dortmund vs. Red Bull Salzburg
  • Arsenal vs. AC Milan

Biteganyijwe ko imikino ibanza izatangira ku wa 08 Werurwe, mu gihe imikino yo kwishyura iteganyijwe kugaruka ku wa 15 Werurwe.

N’ubwo Arsenal yatsinzwe ejo ntibyayibujije gukomeza.

AC Milan igomba guhura na Arsenal.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger