AmakuruAmakuru ashushye

EU yateye inkuga impunzi zicumbitse i Mahama

Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi mu Rwanda, kuwa 15 Nyakanga 2021 wahaye inkunga y’amafaranga angana na Miliyoni 5.5 €, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi.

Iyi nkunga ikazakoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo ibyo gukingira no guteza imbere imibereho myiza y’impunzi ziri mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe.

Umuyobozi wa UNHCR mu Rwanda, Ahmed Baba Fall, yashimye inkunga yatanzwe na EU maze ahamya ko UNHCR izakomeza gufatanya na Leta y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye.

Yagize ati “Iyi nkunga yatanzwe n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi izafasha UNHCR gucyura impunzi z’Abarundi ku bushake ariko kandi inashyigikire kubona ubufasha mu by’amategeko, gushimangira serivisi zita ku bana, no gushyigikira kurushaho kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku mpunzi 45,703. ziri mu nkambi ya Mahama.”

Yavuze ko EU isanzwe ifatanya na UNHCR mu bikorwa byo guteza imbere imibereho y’impunzi.

Yakomeje agira ati” Dushimye iyi nkunga idasanzwe, ntabwo dutanga serivisi zo kurinda no gukemura ibibazo by’impunzi ziri mu nkambi ya Mahama gusa tunashyigikira ingamba za guverinoma y’u Rwanda zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus harimo no gutanga inkingo ku baturage bose barimo n’impunzi .Rero nta numwe ugomba gusigara.”

Umuyobozi wa EU mu Rwanda, Nicola Bellomo, nawe yashimangiye ko EU izakomeza gufatanya na Leta y’u Rwanda na UNHCR mu gufasha impunzi zo mu Rwanda.

Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi uzafasha mu bikorwa byo gutaha ku bushake nk’uko byemeranyijwe hagati ya Guverinoma y’Uburundi n’u Rwanda, ariko kandi bikagira uruhare mu kuzamura imibereho y’impunzi ziri mu nkambi ya Mahama.

Ubu bufatanye bukazibanda kandi mu kurengera umwana no kurwanya ihohoterwa rikorerwa umugore ndetse n’irindi hohoterwa ryose rishingiye ku gitsina.K

Kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira impunzi n’abasaba ubuhunzi 127.557, abenshi biganje mu baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo no mu Burundi, 90% baba mu nkambi esheshatu z’impunzi hamwe n’ibigo banyuramo by’igihe gito.

Imibare igaragaza ko 49%by’impunzi ari abana, 75% ari abana n’abagore mu gihe 51% ari igitsina gore.

Yanditwe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger