AmakuruPolitiki

EU yamaze kwemera kwitandukanya n’Ubwongereza

Kuri iki Cyumweru nibwo hayashyizeho umukono ku cyifuzo cy’Ubwongereza bwifuje kuva mu Muryango wunze Ubumwe w’Ibihugu by’u Burayi. Hasigaye ko Inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza uwemeza.

Perezida w’Umuryango wunze  Ubumwe w’Ibihugu  by’u Burayi Donald Tusk yavuze ko  abakuru b’ibihugu 27 ari bo  basinye kuri ariya masezerano.

Amasezerano yemerera u Bwongereza kuva muri EU yasinyiwe i Brussels ariko ngo agomba kuzemezwa n’ Inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza mu ntangiriro y’Ukuboza, 2018.

Perezida wa Komisiyo w’Umuryango wunze ubumwe w’ibihugu by’u Burayi Jean Claude Juncker avuga ko kuba hari kimwe mu bihugu by’u Burayi cyivanye mu  bindi ari ikintu kitakwishimirwa cyane kuko bigaragaza ko umuryango ushobora gusenyuka bikomeje kuriya.

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron na we yunze murya Juncker avuga ko bitagombye gufatwa nk’umunsi w’ibyishimo n’umunezero ahubwo ko byerekana ko EU ikeneye ivugurura.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Theresa May we yatangiye kumvisha Abongereza muri rusange n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ko ariya masezerano ari ingirakamaro ku hazaza h’u Bwongereza nubwo bamwe mu banyapolitike bavuga ko bizamugora kubyumvisha inteko.

Ubwongereza bwemerewe kuva muri uyu Muryango wunze ubumwe w’Ibihugu by’u Burayi nyuma yaho taliki ya 23, Kamena, 2016  habaye kamarampaka mu Bwongereza ibaza abaturage niba bashaka ko igihugu cyabo cyivana mu Muryango wunze ubumwe w’Ibihugu by’u Burayi.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza na Burayi Jean Claude Juncker Perezida wa Komisiyo ya EU
Twitter
WhatsApp
FbMessenger