AmakuruImikino

Etincelles yasinyishije umutoza mushya nyuma yo kwegura kwa Bekeni

Nyuma y’uko uwari umutoza wa Etiencelles Bizimana Abdul, bakunda kwita Bekeni, asezeye muri iyi kipe, ku gica munsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 02 Werurwe 2020, ikipe yamaze gusinyisha umutoza mushya.

Etincelles FC ikinira kuri stade Umuganda mu Karere ka Rubavu yasinyishije umutoza Calum Haun Selby mu gihe kinga n’amezi ane ayifasha mu rugendo irimo.

Umuyobozi wa Etincelles wungirije, Gafora Abdul Karim, yemeje ko bazanye uyu mugabo ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza, agira ati “Twazanaga Abanyarwanda ejo bakegura , twafashe uyu munyamahanga kugira ngo adufashe mu mikino isigaye ya shampiyona ndetse n’igikombe cy’amahoro bitewe n’ubunararibonye afite” .

Yakomeje avuga ko asaba abafana ba Etincelles kuzitabira umukino uzabahuza na Rayon Sports kuwa gatatu tariki ya 04 Werurwe 2020, kuri Sitade Umuganda i saa cyenda z’igicamunsi ubwo hazaba hakinwa umukino wa 21 wa Shampiyona.

Etiencelles yasinyishije umwongereza Calum Haun Selby

Calum Haun Selby, ni umugabo wavukiye mu gihugu cy’u Bwongereza , yatoje ikipe ya SC Villa Sports Club mu mwaka 2016-2017 aho iyi kipe yo muri Uganda yasoje ku mwanya wa Kabiri muri shampiyona.

Abaye umutoza wa gatatu muri Etincelles muri uyu mwaka w’imikino 2019/2020, nyuma ya Seninga Innocent watangiranye na yo shampiyona, Seninga yasezeye mu kwezi k’Ugushyingo 2019, akurikirwa na Bizimana Abdul bakunda kwita Bekeni.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Rubavu, iri ku mwanya wa 12 n’amanota 22. Mu mikino 20 ya shampiyona imaze gukina imaze gutsindamo itanu, yanganyije imikino irindwi, itsindwa imikino umunani.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger