AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Ethiopia yakoze ikarita ya Afurika itariho igihugu cya Somalia

Minisiteri y’ubabinyi n’amahanga ya Ethiopia iravuga ko ‘yicuza bikomeye’ ko ikarita ya Afurika igaragaza Somalia nk’ubutaka bwa Ethiopia ‘yagejejwe ku rubuga rwayo’.

Nyuma y’ikarita ya Afurika  yagaraye kurubuga rwa Minisiteri ya Ethiopia itariho igihugu cya Somalia , iki gihugu cyihutiye gusaba imbabazi ku makosa yakozwe.

Iyi karita yari yakozwe yavanagaho Somalia nk’igihugu, gusa ikagaragaza agace kitwa Somaliland. Minisiteri ya Ethiopia ntabwo yasobanuye uko iyi karita yageze ku rubuga rwayo, gusa ivuga ko “abakozi bayo mw’ikoranabuhanga bagiye kugenzura kurushaho urubuga rwabo”.

Abaturage ba Ethiopia ntibishimiye iby’iyi karita byatumye banarakarira igihugu cya Ethiopia ,Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ethiopia yavuze ko ‘isaba imbabazi ku ngaruka n’ubwumvikane bucye iki kibazo cyateje’.

Ibi bibaye mugihe , ibihugu byo mu ihembe rya Afurika bisanzwe bitumvikana k’imbibi zabyo kuva mu myaka ya 1940 ubwo Ubwongereza bwahaga Ethiopia agace kitwa Ogaden bigateza intambara eshatu hagati y’ibi bihugu.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ivuga ko ako kanya ikibimenya yahise ikuraho iyi karita itari yo.

 

BCC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger