AmakuruUtuntu Nutundi

Ese uzi ko mu gusomana n’umukunzi wa we ushobora kubyanduriramo SIDA? Sabanukirwa

Hari abantu bakunze kutwandikira badusaba kubasobanurira niba gusomana hagati y’abantu bakubdana bashobora kubyandurirano SIDA, bityoNyuma y’uko hari umubare munini wabajije ikibazo,niba umuntu ashobora kwandura SIDA binyuze mu gusoma,twahisemo kubisubiriza rimwe.

Abasore n’inkumi bakundana, abenshi bakunda kugaragarizanya urukundo mu buryo bunyuranye. Gusomana ni kimwe mu byo bifashisha.

Nyamara ni ubwo ari uburyo bwo kugaragaizanya urukundo,biryoha biryana. Gusomana(Deep kissing) nabwo ni imwe mu nzira ishobora gucamo ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bitewe n’uburyo bikozwemo.

Nubwo dusanzwe tumenyereye ko ubwandu bw’agakoko gatera SIDA kandurira:Mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, gukoresha ibikoresho bikomeretsa byakoreshejwe n’uwanduye hamwe n’umubyeyi wanduza umwana we amubyara cyangwa amwonsa,gusomana nabwo bwashizwe mu buryo umuntu adakwiriye kwizera 100%.

Mu mbuga zose twifashisije ,hari izemeza ko ushobora kwandurira SIDA mu gusomana ,hakaba nizemeza ko bidashoboka. Amakuru dukesha Center of Disease Control Ikigo cy’Abanyamerika gitangaza ko uburyo umuntu yasomanye n’undi, bishobora gukorwa mu buryo byanduza uwo basomanye. Uru rubuga tutangaza ko rimwe na rimwe gusomana byanduza SIDA, mu gihe abasomana umwe yogeje amenyo akikomeretsa mu kanywa, cyangwa mu gihe amaze kwihaganyura akaba yakwikomeretsa.

Aya makuru avuga ko gusomana byateza ibyago bikomeye mu kurwara SIDA, mu gihe uwo musomana afite agakomere mu kanywa, cyangwa ku rurimi mu gihe umwe mu basomana afite ubwandu bwa SIDA, kuko amatembabuzi yivanga n’amaraso bikaba byakwanduza uwo musomanye.

Uretse ubu buryo, abantu basomana mu bitsina bo ngo baba bafite amahirwe menshi yo kuba bakwandura iyi ndwara mu gihe hari umwe muri bo uyirwaye.

Ubuvuzi rwo mu Rwanda bubivugaho iki?

Mu gatabo kitwa IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA KURI SIDA kashyizwe hanze n’icyahoze ari PSI RWANDA(Isigaye yitwa SFH) ifatanyije na Minisiteri zinyuranye bagize icyo babivugaho. Ku ngingo irebana no kumenya niba umuntu ashobora kwandurira ubwandu bwa SIDA mu gusomana,ibi nibyo babivuzeho:

Ibyago byo kwandurira Virusi ya SIDA mu gusomana ni bike. Mu guhinduranya amacandwe ubwabyo ntibishobora kwanduza VIH/Sida. Nyamara niba bombi bafite udukomere mu kanwa bashobora kwanduzanya.

Tubonye ko gusomana ari ibyo kwitonderwa igihe utazi uko ubuzima bwa mugenzi wawe buhagaze. Si buri gihe wakwanduriramo agakoko gatera SIDA ariko nabyo birashoboka. Tugire gukenga rero kuko ngo inyamaswa idakenga yishwe n’umututizi.Uretse no kuba ari icyaha kubatarashakana, ni byiza kubyitondamo mu rwego rwo kubungabunga amagara yawe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger