AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Ese umusaruro ikipe y’igihugu Amavubi irigutanga azayerekeza muri Qatar2022 cyangwa dukureyo amaso?

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru “Amavubi” mu mikino ibiri imaze gukina, ikomeje gutera gutera amahirwe yayo inyoni ayifasha kwiyunga n’abafana bayo no kwerekeza muri Qarer2022,kuko yanganyije na Kenya 1-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda E mu gushaka itike y’iki gikombe cy’Isi cya 2022.

Kenya yatangiye neza umukiko aho ku munota wa 5 wayo, Michael Olunga Ogada yateye mu izamu ishoti ariko umunyezamu Emery Mvuyekure awukuramo.

Amavubi yahise azamukana umupira ku munota wa 8,Haruna atera mu izamu umupira ukurwamo na ba myugariro ba Kenya, usanga Djihad whise asongamo ariko unyura hanze gato y’izamu

Kenya yahise izamukana umupira,kapiteni wayo Micheal Olunga ahita ayitsindira igitego ku munota wa 9, nyuma y’umupira Emery Mvuyekure yashatse gufata ngo awukomeze uramucika usanga uyu rutahizamu ukomeye awusongamo.

Amavubi yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 21, ku mupira wavuye muri koroneri Lague yahereje Haruna Niyonzima ahindura imbere y’izamu Jacques ashyiraho umutwe maze Rwatubyaye awuboneza mu izamu.

Ku munota wa 27 Mashami yakoze impinduka kubera Lague wakomeretse nyuma yo gukubitwa inkokora mu maso na myugariro wa Kenya,asimburwa na Meddie Kagere.

Amakipe yombi yagerageje gushaka uibindi bitego ariko igice cya mbere kirangira anganyije igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri,Kenya yabonye amahirwe akomeye ku munota wa 56 ubwo Olunga yacengaga ubwugarizi bw’Amavubi ariko umupira awutera hanze y’izamu.Ku munota wa 61 nabwo yabonye amahirwe yo gutsindira Kenya ntibyamukunira.

Umutoza Mashami Vincent yari yakoze impinduka muri 11 babanjemo ku mukino wa Mali,aho yabanje hanze Kagere, Ngwabije na Muhadjiri,abasimbuza Haruna,Muhire Kevin na Lague.

Umukino warangiye ari 1-1 bituma u Rwanda rubona inota rimwe mu mikino 2 dore ko kuwa Gatatu rwatsinzwe na Mali igitego 1-0.

Undi mukino wo muri iri tsinda E uzaba ejo, Mali isura Uganda.Iri tsinda riyobowe na Mali ifite 3, Kenya 2, Uganda n’u Rwanda zifite 1.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger