AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Ese u Rwanda rwohereje ingabo zarwo muri Mozambique kurengera inyungu za France ?

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko, bisabwe na Guverinoma ya Mozambique, u Rwanda rwatangiye kohereza abantu 1000 bagize umutwe w’ingabo na Polisi mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique ikaba muri iyi minsi yibasiwe n’ibikorwa by’iterabwoba bihungabanya umutekano.

Icyo gihe Ingabo z’u Rwanda na Polisi byavuzwe ko bazakorana bya hafi n’ingabo z’igihugu cya Mozambique (FADM) ndetse n’ingabo z’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo (SADC) mu nshingano zitandukanye zizahabwa.

Itsinda ry’u Rwanda rifite inshingano zo gushyigikira ubuyobozi buriho Mozambique, kurwanya abahungabanya umutekano w’icyo gihugu no kubungabunga amahoro n’umutekano mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Leta y’u Rwanda yavuze ko abapolisi n’abasirikare 1000 b’u Rwanda bagiyeyo ku busabe bwa Mozambique hanashingiwe “ku masezerano menshi” iyi leta yagiranye n’iya Mozambique mu 2018.

Bidatinze nyuma y’igihe gito Ingabo z’u Rwanda zigeze muri Mozambique zatangiye kurasana n’abarwanyi zagiye guhashya muri icyo gihugu, gusa koherezayo izi ngabo ni inkuru yagarutsweho cyane nanubu itavugwaho rumwe.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Nyakanga 2021 mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru, cyagarutse ku ruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kugarura amahoro muri Mozambique. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent yatangaje ko u Rwanda rutohereje ingabo muri Mozambique rubisabwe n’u Bufaransa ko ahubwo ari umugambi wo gutabara igihugu cyari cyugarijwe n’inyeshyamba no gukumira ko ibitero byazo byagera mu Rwanda.

Muri iki kiganiro Dr. Biruta yatangaje ko ikibazo cy’inyeshyamba zo muri Mozambique atari icyo muri icyo gihugu gusa ko ahubwo ari ikireba umugabane wose wa Africa.

Yavuze ko abavuga ko u Rwanda rwagiye muri Mozambique rubisabwe n’Ubufaransa ari uguhuza ibintu, ariko nta kuri kurimo.

Ati “Hari ibitangazamakuru byabonye uko umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa ugenda usubirana, bareba ibi byo muri Mozambique, bakaba bazi ko Ubufaransa binyuze mu masosiyete yabwo akorera hariya (Mozambique) muri biriya bya gaz, bagashaka kubihuza, ariko ntahantu bihuriye, ntabwo u Rwanda rwagiye muri Mozambique ruhawe ubutumwa n’Ubufaransa.”

Yakomeje agira ati “Niyo twazagira ibyo dukorana n’Ubufaransa ni kimwe n’uko twakorana na Portugal, ni kimwe n’uko twakorana n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) cyangwa se UN ariko ntabwo Ubufaransa bwagize uruhare muri ibi bikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique, ni ibintu abantu bahuza gusa kubera ko yenda byabaye mu gihe Perezida Macron yari aherutse aha ngaha ariko ntaho bihuriye.”

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi asa n’usubiza ibibazo byibazwaga n’ibitangazamakuru, na we aheruka gutangaza ko nta gihembo cyo mu buryo ubwo ari bwo bwose u Rwanda rwigeze rusaba kugira ngo rwohereza ingabo muri Mozambique ko ahubwo rwashingiye ku masezerano y’ubufatanye ibihugu byombi bifitanye.

Perezida Nyusi yatangaje ko umusanzu w’u Rwanda uri mu murongo w’ihame ry’ubumwe no gutahiriza umugozi umwe mu gusubiza igihugu mu murongo no guhagarika ihohoterwa ry’ikiremwamuntu rikorerwa abatuye mu gace ka Cabo Delgado .

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta avuga ko imitwe y’iterabwoba iri muri Mozambique bidakwiye gufatwa ko ibibazo biri muri icyo gihugu gusa.

Ati “Natwe biratureba, bariya bakorera muri Mozambique ntabwo batandukanye n’umutwe wa ADF (ushingiye kuri Islam) ukorera mu Burasirazuba bwa DR.Congo, turaturanye kandi. Muri abo harimo abaturutse Somalia, muzi ibiri muri Sahel (Africa y’Iburengerazuba), iyo urebye ibyo bibazo ntabwo utekereza ngo ni ibiri muri Mozambique kandi ko bitatureba, biratureba kuko abantu bagiye bafatwa bakorera hariya muri Mozambique harimo n’abagiye bafatwa baraturutse mu Rwanda bakanyura mu mitwe itandukanye y’iterabwoba.”

Yavuze ko ibiri hariya bireba u Rwanda kuko urebye imikorere y’imitwe itandukanye ishingiye kuri Islam abayikorera ari bamwe bagenda bazenguruka.

Dr Vincent Biruta ati “Inyungu ya mbere u Rwanda rurifite rero ni ukugira ngo habe umutekano kuri uyu mugabane wa Africa, kandi kujya hariya ni nko gukumira ibibazo ukabisanga hariya kugira ngo bitazavaho binototera kuza mu Rwanda.”

Mu kwezi kwa karindwi 2018 mu ruzinduko rwa Perezida Filipe Nyusi i Kigali, leta zombi zasinye amasezerano y’ubufatanye, mu kiganiro n’abanyamakuru abategetsi bavuze ko ari amasezerano atanu..

U Rwanda na Mozambique byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu nzego zirimo niz’umutekano ndetse u Rwanda rwasinye amasezerano ya Kigali mu 2015, agamije kurinda umutekano w’abaturage mu bice byose birimo intambara n’amakimbirane.

Mu ntangiro z’uku kwezi kwa Nyakanga nibwo u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi 1000 muri Mozambique, mu butumwa bwo gufasha icyo gihugu kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado yugarijwe n’inyeshyamba abaho bita al-Shabaab.

Uyu mutwe w’inyeshyamba ukunze kwibasira abaturage b’inzirakarengane batuye mu Ntara ya Cabo Delgado aho kuri ubu umaze imyaka irenga itanu uhanganye n’ingabo za Leta ari nako ubuza amahwemo abaturage. Ababarirwa mu 3000 bamaze kuhahurira ubuzima mu gihe abandi basaga 8000 bavuye mu byabo.

Icyo gihe Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga, yavuze ko icyo u Rwanda ruzungukira muri iki gikorwa, ari uko ruzabasha kugarura amahoro mu gihugu cy’inshuti.

Mu 2015, u Rwanda rwasinye amasezerano ya Kigali agamije kurinda umutekano w’abaturage mu bice byose birimo intambara n’amakimbirane.

Col Ronald Rwivanga yagize ati “Icyo tuzunguka ni uko tuzaba turi gushyira mu bikorwa amasezerano twemeranyijeho mu 2015 yo kurinda umutekano w’abaturage aho bari hose, biri mu nshingano zacu. Twiyemeje ko tuzajya mu bikorwa byo kugarura amahoro mu bice birimo intambara n’amakimbirane, rero mu gihe wiyemeje ikintu, ugomba no kugishyira mu bikorwa, ari nayo mpamvu twoherejeyo ingabo kugira ngo twuzuze ibyo twiyemeje.”

Uyu Muvugizi w’Ingabo kandi yavuze ko indi mpamvu yatumye u Rwanda rwiyemeza gutanga umusanzu warwo mu kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, ari isomo rwakuye ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye mu maso y’Umuryango w’Abibumbye n’ibindi bihugu ariko ntibigire icyo bikora mu kuyihagarika.

Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zatangaje uduce zimaze kwambura inyeshyamba, hanavugwa umubare w’abasirikare b’u Rwanda bakomeretse

Akenshi iyo ingabo n’abapolisi bagiye mu butumwa, ziba zifite igihe zizabumaramo mbere yo kubusoza. Icyakora siko bimeze ku butumwa ingabo z’u Rwanda zigiyemo muri Mozambique, kuko igihe buzamara kitazwi, bitewe n’uko kizagenwa n’uburyo urugamba ruzagenda.

Col Rwivanga yasobanuye ko nta gihe ntarengwa izi ngabo zizamara muri Mozambique, ati “Dufite akazi baduhaye, ntabwo tugendera ku munsi [kazarangiriraho], tugendera ku kazi baduhaye [imiterere yako], akazi nikarangira tuzataha, nikatarangira tuzakomeza [urugamba].”

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Col Ronald Rwivanga yigeze kubwira igitangazamakuru cya BBC ko u Rwanda ari rwo ruzishyura ikiguzi cy’ibikenewe n’ingabo zoherejwe muri Mozambique.

Avuga ko iki gikorwa ari umuhate wo kurwanya iterabwoba no kurengera abasivili ahantu hose bashobora kuba bari mu kaga.

Mu butumwa bwanditse, Col Rwivanga yageneye igitangazamakuru cya BBC avuga kandi ko iyo ‘mission’ idafite igihe runaka izamara, ati: “Tuzabanza turangize akazi tubone kugaruka mu rugo.”

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger