AmakuruImikino

Ese niki twakwitega kw’ikipe y’igihugu Amavubi igiye gukina na Mali?

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yamaze gusesekara mu gihugu cya Maroc aho igiye gukina umukino wa mbere n’ikipe y’igihugu ya Mali mu matsinda y’imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi ku makipe y’ibihugu yo ku mugabane w’Afurika.

Amavubi kugera mu gihugu cya Maroc rwari urugendo rurerure cyane kuko baciye mu nzira nyinshi zitandukanye byanatumye byagerayo batinze cyane bitandukanye n’igihe bagombaga kugererayo, iyi kipe ikaba igomba kuba iri kumwe n’abakinnyi 23 bahamagawe n’umutoza Mashami Vincent nabo bafatanya gutoza iyi kipe harimo abahagurukiye rimwe hano mu Rwanda ndetse n’abandi bagombaga guhurira mu gihugu cya Maroc.

Uyu mukino ikipe y’igihugu ya Mali igomba kwakiramo ikipe y’igihugu Amavubi ku munsi wejo tariki ya 1 Nzeri 2021, ugiye kubera mu gihugu cya Maroc mu gihe wagombaga kubera muri Mali ariko bitewe n’uko Stade zo muri kiriya gihugu basanze zitujuje ibisabwa umukino wahise wimurirwa mu gihugu cya Maroc.

Tugendeye ku mateka asanzwe ariho, sintekereza ko hari ibintu bihambaye dushobora kwitega kw’ikipe y’igihugu yacu Amavubi kuko iyo urebye abakinnyi dufite n’uburyo baba bateguwemo, igihe baba bamaze badakina ndetse warangiza ukareba n’urwego ikipe y’igihugu ya Mali tugiye gukina nayo iriho uhita usanga nta kintu kirenze ibyo dusanzwe tuzi kw’ikipe yacu dushobora kuzabona ku munsi wejo, gusa nanone ntabwo twabacira urubanza ahubwo tugomba kubashyigikira.

Mu mateka y’ikipe y’igihugu yacu nkuru mu mupira w’amaguru, ntana rimwe turanatekereza kujya mu mikino y’igikombe cy’isi kuko usibye niyo mikino, Amavubi yacu yitabiriye imikino y’igikombe cy’Afurika inshuro imwe yonyine mu mwaka wa 2004 imikino yari yabereye mu gihugu cya Tunisia ndetse iyi kipe ikaba iheruka kubura itike yagombaga kuberekeza mu gihugu cya Cameroon ahazabera igikombe cy’Afurika.

Kuri ubu amaso yose y’Abanyarwanda, akaba ahanzwe abakinnyi 23 bagiye kwesurana n’ikipe y’igihugu ya Mali, aho twiteze kuzareba niba haricyo aba bakinnyi bayobowe n’umutoza wabo Mashami Vincent bazakora imbere y’iyi kipe, nubwo abakunzi benshi b’umupira w’amaguru mu Rwanda nta cyizere bafite ko Amavubi ashobora kuzivana imbere ya Mali.

Abantu bazobereye cyane ibintu by’umupira w’amaguru mu Rwanda bahuriza ku kuba ikipe y’igihugu yacu Amavubi idafite ubushobozi bwo kuba yatsinda ikipe y’igihugu ya Mali, ahubwo bose bakaba bifuza ko byibuze abasore bacu bakora uko bashoboye bakihagararaho maze bakazabona inota rimwe hanze, aho kugira ngo bazatsindwe niriya kipe ya Mali kuko inota rimwe hanze y’ikibuga cyawe riba rifite agaciro cyane kurusha gutahira aho.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger