AmakuruImikino

Ese Ndayishimiye Eric Bakame yaba ari we musimbura wa Shamiru Bate muri AS Kigali?

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ni bwo ikipe ya Kiyovu Sports yasinyishije Umugande Shamiru Bate wari umuzamu wa mbere wa AS Kigali. Nyuma yo gusinyisha uyu muzamu, Abenshi bahise batangira kwibaza kuri AS Kigali ikomeje gutakaza anakinnyi nta n’umwe isinyisha.

By’umwihariko abantu bahise bibaza uza gusimbura uyu muzamu muri iyi kipy’Abanyamujyi.

Igisubizo cyahise kiboneka mu minota mike ubwo iyi kipe yakoreraga imyitozo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Bitunguranye cyane, Ndayishimiye Eric Bakame yagaragaye mu myitozo y’ikipe ya AS Kigali, mbere y’iminsi itageze kuri 2 iyi kipe ngo ihurire na Rayon Sports ikibara Bakame nk’umukinnyi wayo mu irushanwa ry’agaciro.

Bakame wahagaritswe na Rayon Sports mu gihe kitazwi kubera ikiswe kumena amabanga yayo, hari haciye amasaha make atangarije itangazamakuru ko hari amakipe yo mu Rwanda yamwifuje ndetse n’amakipe yo mu bihugu bya Maroc na Tunisia.

Uyu mugabo utarigeze atangaza amakipe ashobora kwerekezamo yari yavuze ko ari gukora imyitozo ku giti cye, gusa kuba yakoreye imyitozo muri AS Kigali itagira umuzamu, ni ikimenyetso simusiga cy’uko uyu mugabo yaba agiye gukomereza muri AS Kigali urugendo rwe.

Ibi byanashimangiwe na Eric Nshimiyimana utoza iyi kipe, wavuze ko bo nka AS Kigali bifuza uyu muzamu ku buryo bukomeye.

Eric yagize ati”Twe turamushaka nawe aradushaka, yavuze ko nta kipe afite. Niba yaje gukora imyitozo, twe ntabwo turaganira kuko afite ibyo agomba Rayon Sports. Agomba gutandukana na Rayon Sports ariko kubera ko ari umukinnyi nzi, ndamureka agakora imyitozo.”

“Bibaye ngombwa kumufata twumvise ko yarangije ikibazo na Rayon Sports nawe ari tayari nta kibazo.”

Ibyo Umutoza Nshimiyimana avuga ni byo kuko Bakame n’ubwo yahagaritswe na Rayon Sports akiri umukinnyi wayo ndetse unayifitiye amasezerano.

Kujya muri AS Kigali birashoboka, gusa byose byaterwa n’uko uyu musore yaba yakemuye ibibazo afitanye na Rayon Sports ubundi iyi kipe y’Ubururu n’umweru na yo igahita imuha ibyangombwa bimwemerera kujya mu yindi kipe. Ikipe izatrawa Bakame na yo igomba kuza ifite icyo yitwaje kuko itapfa kumutwarira ubuntu kuko afite amasezerano Rayon Sports igomba kubyaza inyungu.

Bakame wambaye umupira n’ikabutura by’umuhondo yakoranye na AS Kigali imyitozo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger