AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Ese ingabo z’u Rwanda zaba zaragiye muri Mozambique zishyuwe amafaranga? Perezida Nyusi yabigarutseho

Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’igihugu bari muri Mozambique bakomeje gushimwa na Perezida Filipe Nyusi w’iki gihugu wemeza mo zikomeje gukora akazi katoroshye ko guca intege imigambi mibishya y’inyeshyamba.

Perezida Nyusi wa Mozambique yavuze ko nta gihembo cyo mu buryo ubwo ari bwo bwose u Rwanda rwigeze rusaba kugira ngo rwohereza ingabo muri Mozambique ko ahubwo rwashingiye ku masezerano y’ubufatanye ibihugu byombi bifitanye.

Ibi Perezida Nyusi yabigarutseho ubwo yatangaga ishusho rusange ijyanye n’uko umutekano wifashe mu Ntara ya Cabo Delgado kuva Ingabo z’u Rwanda zahagera.

Yabigarutseho asa n’usubiza ibibazo byari bimaze iminsi byibazwa mu itangazamakuru, aho abenshi bagarukaga ku kwibaza ingano y’amafaranga Mozambique ishobora kuba yaremereye u Rwanda kugira ngo rwoherezeyo abasirikare.

Perezida Nyusi yavuze ko u Rwanda rutigeze ruca Mozambique n’urupfumuye kugira ngo ruyoherereze abasirikare.

Ati: “Nta wigeze asaba Mozambique igihembo kugira ngo ayifashe kurokora ubuzima bw’Abanya-Mozambique, navuga ko ari njye na Guverinoma nta n’umwe uzi ibyo bintu (kuba u Rwanda rwishyuwe)”.

“Umusanzu w’u Rwanda uri mu murongo w’ihame ry’ubumwe no gutahiriza umugozi umwe, ku bw’ibyo nta giciro ufite, kuko bijyanye no gutabara ubuzima bw’ikiremwamuntu, guhagarika gucibwa imitwe kw’abatuye Cabo Delgado n’isenywa ry’ibikorwaremezo”.

Yakomeje avuga ko nta muturage ukwiye guterwa impungenge n’ingabo z’amahanga ziri muri iki gihugu kuko ari ubufatanye mu kurwanya iterabwoba.

Ati: “Ntitugomba gutinya ubu bufasha, ntidukwiye gutinya kuba hari ingabo z’amahanga ziri aha zaturutse mu bindi bihugu, yego dukwiye kuba duterwa ubwoba ahubwo no kuba turi twenyine mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba. Nta gihugu ku Isi cyihagije mu bijyanye n’urugamba rwo kurwanya iterabwoba”.

Mu ntangiriro za Nyakanga 2021, nibwo u Rwanda rwohereje Ingabo n’Abapolisi 1000 muri Mozambique mu ntambara igamije guhashya imitwe y’iterabwoba ibarizwa mu gace ka Cabo Delgado.

Perezida Filipe Nyusi, yatangaje kuri iki Cyumweru ko ingabo zihanganye n’inyeshyamba zifite aho zihuriye na Islamic State mu Majyaruguru y’Intara ya Cabo Delgado zatsimbuye umwanzi mu duce tumwe na tumwe.

Ibi bitero byagabwe hafi y’ahakorerwa ubucukuzi bwa gaz, ahari imishinga ibarirwa muri miliyari 60 z’amadolari ya Amerika Mozambique ihanze amaso kugira ngo iterambere ry’ubukungu bwayo bubashe kuzamuka.

Inkuru dukesha Reuters ivuga ko Nyusi yahamije ko ibitero by’inyeshyamba byatumye ibikorwa by’ubucukuzi, iby’ubuhinzi ndetse n’ibikorwaremezo by’amajyambere muri iyo ntara bihagarara.

Nyuma y’aho inyeshyamba ziriye karungu zikagaba ibitero simusiga mu Mujyi wa Macimboa da Praia zikawigarurira ndetse zikica bunyamaswa abaturage 12 mu Mujyi wa Palma, yose ikaba iherereye mu Ntara ya Cabo Delgado, Perezida Nyusi yavuye ku izima, asaba ubufasha ibihugu by’amahanga.

Mu bihugu byasabwe ubufasha harimo n’u Rwanda rwemeye kohereza abasirikare n’abapolisi mu Ntara ya Cabo Delgado tariki ya 10 Nyakanga.

Amakuru yacicikanye mu bitangazamakuru byo muri Mozambique, yavuze ko ku wa 20 Nyakanga Ingabo z’u Rwanda zarasanye n’umutwe w’inyeshyamba mu gace ka Palma zica inyeshyamba zigera kuri 30 mu gihe izindi zahunze zigana ku mupaka uhuza Mozambique na Tanzania.

Aya makuru akomeza avuga ko Afurika y’Epfo na Botswana na byo byamaze kohereza ingabo zabyo muri Mozambique.

Mozambique: Ibyishimo ni byose nyuma yo gukubita inyeshyamba ahababaza

Twitter
WhatsApp
FbMessenger