AmakuruImyidagaduro

Eric Senderi yongeye gukora indirimbo yageneye ikipe ya Rayon Sports (+ Audio)

Senderi International Hit amaze gushyira hanze indrimbo nshya yageneye ikipe ya Rayon Sports , indirimbo  yise ‘Rayon ni twe ba mbere’ abavugamo uburyo abafana ba Rayon Sports aribo bambere mu gufana n’ibindi bigwi by’ikipe.

Muri iyi ndirimbo Senderi yumvikanamo agira ati  Turafana, tuzayifana, tuzayigwa inyuma. Dufite ibikombe, dufite CECAFA n’iby’agaciro byinshi muri kimwe cya kane cya Confederation Cup twagezeyo. Dufite agahigo k’abafana benshi mu Rwanda…Aba-Rayon ni twe tuzi gufana………..”

Si ubwa mbere uyu muhanzi urangwa n’udushya twinshi akoreye indirimbo ikipe ya Rayon Sports kuko no mu myaka yashize yakoze indirimbo  yise “Aba Rayon” izagukundwa cyane kugeza nanubu .

Senderi ari ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba mu muhango wo kumurika imyenda mishya y’ikipe izakoresha mu mwaka w’imikino 2018-2019 uraba ku wa 25 Ukwakira 2018 ubera kuri Petit sitade i Remera Kuva Saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h:00′), kwinjira ni 2000 Frw na 5000 Frw

Abandi bahanzi baraba bahari  muri uyu muhango harimo  Queen Cha, King James ndetse na Safi Madiba.

Eric Senderi umuhanzi urangwa nudushya twinshi

Indirimbo Senderi HIT yakoreye ikipe n’abafana ba Rayon Sports wayumva unyuze hano 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger