AmakuruImyidagaduro

Eric Senderi yahawe ishimwe kubwo kwishakamo ibisubizo mu bihe bya COVID-19

Senderi International Hit ubusanzwe witwa Eric Senderi Nzaramba, umenyerewe mu muziki nyarwanda ndetse no kugira udushya twinshi mu byo akora yagenewe ishimwe kubwo kwishakamo ibisubizo mubihe Isi irimo ihanganye na COVID-19.

Icyemezo cy’ishimwe Eric Senderi yahawe kubera gukora ibikorwa by’ubudasa yakoze yagihawe n’umurenge bwa Gikondo ho mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Senderi we aganira n’itangazamakuru nubwo atigeze avuga ibikorwa by’ubudasa yakoze avuga ko ashyize imbere kubana neza n’abaturanyi be kandi aranabafasha.

Yagize ati: “Ukuboko kw’iburyo nigutanga ukw’ibumoso ntikuzabimenye kandi kubaho ni ukubana n’abaturanyi neza kuko uba uziturwa utabiteganyaga”.

Akomeza avuga ko ibihembo yahawe atabyishimira gusa ahubwo binamwigisha gukora cyane kugira ngo agere ku ntsinzi.

Ati “Ndacyari hasi ntaho ndagera, urugendo ni rurerure”.

Senderi ashimira ubuyobozi bw’igihugu, Umujyi wa Kigali ndetse n’umudugudu atuyemo wa Rebero akizeza ko agomba kuririmbira abanyarwanda indirimbo z’ibihe byose kandi ngo imihigo irarimbanyije.

Uyu muhanzi avuga yizeza abafana be ko aho ibitaramo bizafungurirwa we nabo bazabyinira mu ry’agacu, ubundi wa murindi w’ibyishyimo na molare bigaruke mu mitima yabo.

Icyemezo cy’ishimwe cyahawe umuhanzi Eric Senderi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger