AmakuruImikino

Eric Rutanga yemereye agahimbazamusyi Nizeyimana Mirafa bakinana

Eric Rutanga usanzwe ari Kapiteni wa Rayon Sports, yemeye kugenera agahimbazamusyi Nizeyimana Mirafa bakinana nyuma yo gufasha Rayon Sports gutsinda AS Kigali mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona.

Ibitego bya Mugisha Gilbert na Michael Sarpong ni byo byaraye bifashije Rayon Sports kubona amanota atatu ya mbere muri shampiyona iyakuye kuri AS Kigali.

Ni umukino Rayon Sports yafashijwemo cyane na Nizeyimana Mirafa wari wagiriwe ikizere cyo kubanza mu kibuga, dore ko yagoye cyane abakinnyi ba AS Kigali biganemo abakina hagati mu kibuga.

Nyuma y’uyu mukino, Rutanga Eric yavuze ko Mirafa ari we wahinduye imikinire yabo 100%, akaba yanemeye kumuha agahimbazamusyi.

Ati” Mirafa 100% ni we wahinduye umukino wacu, hagati we na Commodre bakoze neza, niyo mpamvu njye ku gahimbazamusyi kanjye hari cyo ndibumuhe, ku gahimbazamusyi kanjye njyewe Mirafa ndamushimira, ndamushimira kuko n’ubundi unshimishije ndamushimira kuko n’ikipe ni njyewe iba iri ku mutwe, iyo dutsinzwe ni njye batuka.”

Gutsinda AS Kigali byafashije Rayon Sports kurarana umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo, mu gihe igitegereje uko amakipe nka Police FC na Marines aza kwitwara nyuma yo kwitwara neza ku munsi wa mbere wa shampiyona.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger