AmakuruImikino

Eric Rutanga mu bagize ubusatirizi bwa Rayon Sports yasuye Espoir

Ikipe ya Rayon Sports magingo aya iri kubarizwa mu karere ka Rusizi aho yagiye gukina umukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere. Ni umukino yasuyemo ikipe ya Espoir.

Mu bakinnyi umutoza Robertinho yiyambaje, mu izamu harimo Abouba Bashunga, inyuma yahashyize abasore bane; Abdul Rwatubyaye, Manzi Thiery, Eric Irambona na Iradukunda Eric Radu.

Hagati mu kibuga ha Rayon Sports habaye impinduka aho Mutsinzi Ange yafashe umwanya wari usanzwe umenyereweho Yannick Mukunzi. Ange araza kuba afatanya hagati mu kibuga na Donkor Prosper cyo kimwe na Seif.

Muri ba rutahizamu: Eric Rutanga araza kuba ari kuri 11, Michael Sarpong aze guca kuri    7 na ho Umunya-Brazil Rafael Da Silva akine ku busatirizi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger