AmakuruImikino

Enyimba FC iheruka gusezerera Rayon Sports ikubitiwe mu rugo na Raja Casablanca

Ikipe ya Enyimba FC yo mu gihugu cya Nigeria iheruka gusezerera Rayon Sports mu mukino wa 1/4 cy’irangiza cya CAF Confederations Cup, itsindiwe iwayo na Raja Casablanca yo muri Maroc mu mukino ubanza wa 1/2 cy’irangiza.

Ni umukino wabereye kuri Enyimba International Stadium, mu mujyi wa Aba uherereye muri Nigeria.

Igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 48 gitsinzwe na Abdelilah Hafidi ni cyo cyafashije Abanya Maroc gukura amanota 3 muri Nigeria. Ni ku mupira uyu musore yarekuriye inyuma y’urubuga rw’amahina birangira unyuze mu maguru y’umuzamu wa Enyimba.

Ni umukino wagaragayemo gusatirana ku mpande zombi, dore ko n’umupira amakipe yombi yawihariye ku kigereranyo cya 50%.

Ikipe ya Enyimba yagerageje amashoti 8 arimo 4 yaganaga mu izamu, mu gihe Raja Casablanca yagerageje amashoti 10 arimo 5 yaganaga mu izamu rya Enyimba.

Ikipe ya Enyimba kandi yateye koruneri 6, Raja Casablanca itera 3.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger