AmakuruInkuru z'amahangaUtuntu Nutundi

England: Police yafashe ikamyo yari itwaye imirambo 38 y’abantu bishwe

Police yo mu gihugu cy’Ubwongeleza ahitwa Essex yatahuye imodoka yo mu bwoko bwa kamyo yari itwaye imirambo y’abantu 38 bakuze, uwari utwaye iyo modoka ahita atabwa muri yombi kugira akurikiranwe.

Police yahamagajwe n’abashinzwe ubutabazi ahagana saa saba n’iminota 40 z’ijoro nyuma yo gutahura iriya modoka yari mu gace k’inganda kitwa Waterglade Industrial Park, mu Burasirazuba bw’ahitwa Grays.

Uwari utwaye ikamyo ni umugabo w’imyaka 25 ukomoka mu gihugu cya Ireland ya Ruguru, akaba yatawe muri yombi ashinjwa ubwicanyi

Polisi y’ahitwa Essex yatangaje ko iriya kamyo yavaga muri Bulgaria, ikaba yinjiye mu Bwongereza inyuze ahitwa Holyhead, Anglesey, ku wa gatandatu w’icyumweru gishize.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko iriya modoka yarimo imirambo 38 y’abantu bakuru n’umwe w’umuntu utarageza ku myaka y’ubukure.

Ch.Supt Andrew Mariner yavuze ko Abapolisi bari kugerageza gushakisha imyirondoro ya ba nyakwigendera gusa ko bishobora gutwara igihe.

Ati “Twafashe uwari utwaye ikamyo dukeka ko afitanye isano n’iki gikorwa, aracyari mu kasho ya Polisi akorwaho iperereza.”

Iyi nkuru yateye ubwoba benshi mu Bwongereza barimo Depite, Jackie Doyle-Price wavuze ko ibabaje cyane.

Kuri Twitter yanditse ati “Ubucuruzi bw’abantu ni amahano, ni ikintu kibi cyane.”

Yongeyeho ko yizeye ko Polisi yo mu gace ka Essex izageza mu butabera ‘abo bicanyi’.

Mu mwaka wa 2000, imirambo 58 y’abimukira bakomoka mu Bushinwa yasanzwe mu ikamyo mu gace kitwa Dover mu Bwongereza.

Uwari utwaye iyo kamyo ukomoka mu Buholandi yaje guhanwa n’inkiko ashinjwa ubwicanyi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger