AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahangaPolitiki

England: Igikomangoma cy’Ubwongereza Charles cyanduye coronavirus

Umuvugizi w’ibwami i Londres, yatangaje ko igikomangoma Charles w’imyaka 71, arimo kugaragaza ibimenyetso byoroshye kandi ubuzima bwe bumeze neza.

Amakuru avuga ko Charles yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’uko yanduye COVID-19, ku Cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2020, kuwa mbere afatwa ibizamini by’ubuzima, byagaragajwe kuri uyu wa Gatatu bigaragaza ko yamaze kucyandura.

Umugore we Camilla, w’imyaka 72 yapimwe ariko ntiyasanganwa iki cyorezo. Kuri ubu
hagendewe ku nama za Guverinoma n’inzego z’ubuvuzi, igikomangoma n’umugore we bari mu kato mu rugo i Balmoral muri Ecosse.
Itangazo ryasohowe n’ubwami rivuga ko ‘bidashoboka kumenya uwo igikomangoma Charles yanduriyeho Coronavirus, bitewe n’ibikorwa byinshi bihuza abantu yitabiriye mu byumweru bishize mu kazi ke akora’.

Charles ni umuhungu mukuru w’umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth II ndetse ni na we uzima ingoma mu gihe Elisabeth yaba atanze. Ni we ukunze guhagararira umwamikazi mu bikorwa bitandukanye ndetse agakurikirana iby’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth.

Ibikorwa byo mu ruhame by’igikomangoma Charles byabaye kuwa 12 Werurwe, ariko yagiye ahura byihariye n’abantu batandukanye.

Mu Bwongereza abantu 8,077 bamaze kwandura Coronavirus naho 422 imaze kubica.

Guverinoma y’u Bwongereza iherutse gutegeka ko ibikorwa by’ubucuruzi birimo aho abantu banywera ikawa, resitaurant, utubyiniro, ahareberwa filime, inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri n’ibindi, bifungwa.

Igikomwngoma Charles cy’Ubwongeraza cyanduye coronavirus
Twitter
WhatsApp
FbMessenger