AmakuruUtuntu Nutundi

England : Habaye irushanwa ry’ufite Ubwanwa bwiza kurusha abandi. (+AMAFOTO)

Mu gihugu cy’ Ubwongereza amagana y’abagabo  baturutse ku mpande enye z’Isi  bahuriye i Blackpool  mu irushwa ryo kureba ufite ubwanwa bwiza  kurusha abandi ku Isi.

Iri rushanwa  ryabaga ku nshuro ya 4 ryitabiriwe n’abagabo basokoje neza ubwanwa bwabo ku buryo ubwo ari bwo bwose bushoboka , Ku nshuro ya mbere iri rushanwa ryabereye i Brighton mu 2012, Bristol  mu 2014 na  Liverpool mu 2016.

Aya marushanwa  yitabirirwa n’umugabo uwari wese  uziko afite ubwanwa  bwiza kurusha abandi ,baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. Iri rushanwa rizwi nka “The British Beard and Moustache Championships”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger