Imyidagaduro

Eminem ari mu mazi abira nyuma yo gukoresha amasasu mu gitaramo

Umuraperi wo muri leta zunze ubumwe za Amerika, Eminem, ari mu mazi abira nyuma yaho akoreshereje urusaku rw’amasasu ubwo yari ku rubyiniro mu gitaramo bigatuma abari bacyitabiriye bakeka ko bagabweho igitero n’imitwe y’iterabwoba.

Uru rusaku rw’amasasu rwumvikanye ubwo Eminem yaririmbaga indirimbo ye yitwa”Kill You”, mu gitaramo yaririmbagamo ubwo hari habaye iserukiramuco rya Bonnaroo ku wa gatandatu w’i Cyumweru gishize.

Kubera uru rusaku, Eminem yibasiriwe n’abafana kuko bo baketse ko urwo rusaku ari urw’amasasu ari kuraswa n’imitwe y’iterabwoba cyangwa se abiyahuzi. bahise batangira kumujora ku mbuga nkoranyambaga bamushinja kubatera ubwoba. Abafana bagize ubwoba muri iri serukiramuco kuko bakekaga ko byaba nk’ibyabaye mu iserukiramuco ryigeze kubera Las Vegas ryarasiwemo abantu abagera kuri 58 bakahisiga ubuzima.

Nkuko BBC yabyanditse, Umuvugizi wa Eminem yavuze ko yabikoze nkuko abandi bahanzi basanzwe babikora bityo ko atari agamije gutera ubwoba abafana.

Yagize ati:”Yakoresheje ayo majwi, nkuko abandi bahanzi amagana bayakoresha, mu bitaramo bye byose mu myaka icumi yarayakoresheje, hari n’amaserukiramuco yandi yo mu 2018, ntabwo bigeze babyinubira.”

Mu mashusho yafashwe na telefoni, abafana baririmbanaga na Eminem ariko baza kumva ayo majwi, bamwe barasakuza ndetse n’uwari ufite iyafashe ayo mashusho arayirekura ku buryo hari izamenetse. Bamwe bavuze ko amajwi yavugijwe yabateye icyikango bigatuma bahunga bashakisha ubwihisho.

Nubwo Eminem yibasiwe ku mbuga nkoranyambaga, hari abemeranyije n’umuvugizi wa Eminem wavuze ko nta kidasanzwe yakoze ko asanzwe yifashisha ayo majwi ahantu hose agiye kuririmba indirimbo “Kill You” bityo ko abafana bajya mu bitaramo bye bakagombye kubimenyera.

Ubutumwa abantu batandukanye banditse

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger