Amakuru ashushyeImikino

Emery Bayisenge ntakiri umukinnyi wa USM Alger

Myugariro w’umunyarwanda Bayisenge Emery wari umaze hafi imyaka 2 akinira muri Maroc nyuma akaza kubengukwa na USM Alger ikina icyiciro cya mbere muri Algeriya ntakiri umukinnyi w’iyi kipe ndetse bakaba baratandukanye nta mukino n’umwe akiniye iyi kipe.

Emery Bayisenge ikipe ya USM Alger yatangaje ko yamuguze mu mpera za Kamena uyu mwaka, ubwo iyi kipe yerekezaga muri Kenya mu rwego rwo kwitegura umukino wa CAF Confederations Cup yari gukina na Rayon Sports, Emery ntabwo yari kumwe n’iyi kipe bigakekwako wenda atari yabona ibyangombwa.

Nyuma y’umukino USM Alger yatsinzemo ibitego 2-1 Rayon Sports i Kigali, umufaransa utoza iyi kipe, Thierry Forger,  yavuze ko bamaze gutandukana na Emery Bayisenge kubera ko atari ku rwego rw’abakinnyi b’iyi kipe bityo ko bitari kumworohera kubona umwanya wo gukina kuko ngo atarusha abandi ba myugariro batatu iyi kipe ifite.

” Nageze mu ikipe baramaze kugura abakinnyi benshi, ariko bampa uburenganzira bwo kuba nagira abakinnyi ntoranya bakahaguma, hakagira n’abandi bakinnyi natanga uburengazira bakigendera, ni muri urwo rwego, n’umukinnyi Emery nabwiye ikipe ko yamureka akigendera.”

Yakomeje agira ati, ” Kumurekura ntiwumve ko ari ukumuhemukira kuko nawe bizamufasha kuko ntabwo byari kumworohera kubona umwanya imbere ya ba myugariro 3 mfite mu ikipe, byongeye we ni umunyamahanga hariya, mu gihe hari abakinnyi 3 bamurusha b’abenegihugu ntabwo byari kumworohera kubona umwanya ubanza.”

Kugeza ubu, uyu musore w’umunyarwanda nta kipe afite akaba agomba gushaka ahandi yerekeza, mu minsi ishize yari yatangarije itangazamakauru rya hano mu Rwanda ko kuba yabonye ikipe byamushimishije cyane ariko ntabwo byamuhiriye kuko umutoza yamutanze mubo ikipe yarekuye.

Bayisenge Emery yari  yasinye amasezerano y’imyaka itatu, ntabwo yabonye amahirwe yo kuba mu banyamahanga bakinira USM Alger kuko   bakinisha abanyamahanga babiri gusa bityo ngo agombaga gukora cyane kugira ngo umutoza amubonemo ubushobozi gusa siko byagenze.

Uyu musore werekeje hanze avuye muri APR FC yahakanye amakuru yavugaga ko yari yaganirijwe n’ubuyobozi bwa APR bamusaba kuyigarukamo maze avuga ko nta muntu bigeze baganira ariko ko bitavuze ko ari ikipe ye, ikipe yamureze, ikipe akunda kandi ko igihe n’igihe yayigarukamo.

USM Alger yari yemeje ko yaguze Emery Bayisenge
Emery yari yatsinze ikizamini cy’ubuzima
Twitter
WhatsApp
FbMessenger