AmakuruImikino

Emery Bayisenge na Nsabimana Aimable batangiye imyitozo muri APR FC

Kuri uyu wa gatatu, Ba myugariro Emey Bayisenge wari umaze igihe ategerejwe muri APR FC na Nsabimana Aimable batagiye gukorera imyitozo muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Aba basore bombi bagaragaye mu myitozo APR FC yakoreye kuri Stade Amahoro i Remera mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu.

Ni imyitozo abakinnyi ba APR FC bakoze bitegura imikino ya shampiyona y’u Rwanda ibategereje harimo n’iy’ibirarane bafite. Imyitozo y’abasore ba APR FC yari igizwe n’iyo kongerera imbaraga abakinnyi igizwe no kuzenguruka ikibuga cya Stade Amahoro birukanka.

Gutangira imyitozo muri APR FC kuri aba basore bombi byaje byuzuza amakuru yagaragaye mu mezi yashize avuga ko bashobora kugaruka muri APR FC mu rwego rwo kongerera imbaraga ubwugarizi bwayo bufite abakinnyi bayo.

Bayisenge ni we wari uyoboye urutonde rw’abakinnyi bifuzwaga mu mutima w’ubwugarizi bwa APR FC, gusa Nsabimana Aimable na we yari ari kuri uru rutonde n’ubwo byagaragaraga nk’ibigoranye kuba yagaruka muri iyi kipe nyuma y’igihe gito ayivuyemo yerekeza mu gihugu cy’Ubuhinde.

Amakuru amaze iminsi avuga ko Emery Bayisenge yaba yaramaze gusinya amasezerano muri APR FC, gusa iyo abajijwe kuri iyi ngingo yirindaga kugira byinshi ayitangazaho. APR FC na yo ntiratangaza niba Bayisenge cyangwa Aimable barongeye kuyisinyira.

Ikipe ya APR FC ni yo yamenyekanishije Emery Bayisenge mbere yo kuyivamo muri 2016 yerekeza muri Kenitra Athetic Club yo muri Maroc. Iyi kipe yatandukanye nay o muri Kamena uyu mwaka yerekeza muri USM Alger yo muri Algeria, gusa iyi kipe nta mukino n’umwe yigeze ayikinira kubera kudashimwa n’umutoza wayo.

Kuva muri Kamena kugeza magingo aya Bayisenge nta kipe yari afite, akaba yakoreraga imyitozo mu kipe y’Isonga.

Nsabimana Aimable mu myitozo ya APR FC.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger