AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Egypt : Habonetse isanduku zishyinguyemo abantu zimaze imyaka 3000 (Amafoto)

Mu Misiri hagaragajwe amasanduku ashyingurwamo abapfuye agera 30 akozwe mu biti, amaze imyaka ibihumbi bitatu arimo imibiri y’abantu.

Aya masanduku yavumbuwe mu Majyepfo y’Umujyi wa Luxor. Minisiteri ishinzwe kubungabunga amateka ya kera muri iki gihugu yavuze ko ubu buvumbuzi ibufata nk’ubwa mbere bubayeho muri iki kinyejana.

Itsinda ry’abahanga mu mateka ya muntu no gusesengura ibimenyetso byo hambere bo mu Misiri, bavumbuye amasanduku 30 y’ibiti bisize amabara, harimo muri ayo masanduku harimo  ay’abagabo, abagore n’abana mu  yari mu irimbi rya Al-Asasif.

Minisitiri ushinzwe kubungabunga amateka ya kera mu Misiri, Khaled El- Anany, yavuze ko izi sanduku zimaze imyaka 3000 ariko zari zifunze harimo imibiri imbere, zikaba ziteye amarangi, kandi zanditseho ku buryo zitigeze zangirika na gato.

Ubuyobozi butangaza ko izi sanduku zigiye gutunganywa mbere yo kuzishyira mu ngoro ndangamateka ya Grand Egyptian Museum iteganya gufungurwa umwaka utaha hafi ya Giza Pyramids.

Izi sanduku zigiye gutunganywa zishyirwa mu ngoro ndangamurage igiye gufungurwa

Twitter
WhatsApp
FbMessenger